Depite Mukabalisa yaganiriye na Perezida wa Slovenia

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille yagiranye ibiganiro na Perezida wa Slovenia, Dr. Nataša Pirc Musar.

Ibiro bya Perezida wa Slovenia, byatangaje ko ku ya 21 Gicurasi Perezida w’icyo gihugu yakiriye Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, baraganira.

Ibiganiro byahuje aba bombi byagarutse ku ngingo zirimo umutekano no gushyira hamwe mu gushakira Amahoro Akarere n’umuryango Mpuzamahanga.

Perezidansi ya Slovenia ivuga ko aba bombi bemeje ko intambara no gukoresha intwaro bidashobora na rimwe kuba igisubizo kandi bashyigikira ibiganiro nk’inzira nyamukuru yo gukemura ibibazo mpuzamahanga.

Perezida wa Slovenia, yashimye u Rwanda ku byo rumaze kugeraho mu bijyanye n’uburenganzira bw’umugore n’uburinganire, cyane cyane ku kuba abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko na Guverinoma.

Ibihugu byombi bisanganwe umubano, dore ko no muri Mata 2023, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia, Urška Klakočar Zupančič n’itsinda yari ayoboye.

Baganiriye ku kwagura umubano w’u Rwanda na Slovenia, indangagaciro ibihugu bisangiye zirimo ubumwe, amahoro ndetse n’ubwuzuzanye byose bigamije inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW