Gen Mubarakh yakurikiye imyitozo ya gisirikare ihambaye – AMAFOTO

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bakurikiye imyitozo ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru yiswe “EFES-2024”.

Ni imyitozi iri kubera  mu Ntara ya Izmir muri Turikiya  kuva ku wa 29 – 30 Gicurasi 2024.

Iyi myitozi yitabiriwe n’abagera ku 11000 bava mu bihugu 45 byo hirya no hino ku Isi.

Perezida wa Turikiya , Recep Tayyip Erdogan, kuri uyu wa kane , yatanagje ko iyi myitozi itagambiriye gutera ikindi gihugu ahubwo ari  izafashe mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi .

Yagize ati “ Nta gihugu na kimwe kigenderewe muri iyi myitozo ya fes-2024. Iyi myitozo yacu igamije kurushaho gutanga ubufasha mu bijyanye no kugarura amahoro.”

Yongeyeho ko “ Dufite amahirwe yo gukoresha  sisiteme nshya  twamaze kwinjiza muri iyi myitozo ya Efes-2024 iri kubera mu gihugu cyacu  .

Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko igihugu cye kiri kwaguka mu bijyanye n’igisirikare.

Perezida Erdogan avuga ko umwaka ushize bageze kuri miliyari 5 z’amadolari y’umusaruro uva mu bikorwa bya gisirikare  kandi ibikoresho   230 byoherejwe mu bihugu 185 ndetse hanasinywa amaserano mashya afite agaciro ka miliyari zisaga 10 z’amadolari.

Erdogan avuga ko ashyize imbere ubushuti n’ibindi bihugu no gukomeza guteza imbere Diporomasi.

- Advertisement -

Ati “ Twafashe icyemezo cyo gutera intambwe yo kwagura  umubano no kongera umubare w’inshuti zacu.”

U Rwanda na Turikiya bisanganywe umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi, ishoramari, ubucuruzi , umutekano  n’izindi nzego.

Gen. Mubarakh Muganga yakurikiranye imyitozo ya gisirikare yo ku rwego ruhambye muri Turikiya
Iyi myitozo ikorwa haba ku butaka , mu mazi no mu kirere

Amato y’intambara ni amwe mu yifashishwa mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu ndetse no ku rugamba

Imbunda z’ibifaru zifashishwa hirya no hino ku isi mu bikorwa byo kugarura amahoro ndetse no ku rugamba
Amato yo ku rwego ruhambaye ni amwe mu ntwaro Turkey itunze

Imyitozo ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru yitabiriwe n’ibihugu bisaga 45

AMAFOTO : DAILY SABAH

UMUSEKE.RW