Hateguwe irushanwa ryo gushima ibyagezweho muri Siporo y’u Rwanda

Biciye muri Community Youth Football League, hateguwe irushanwa ry’abato bakina umupira w’Amaguru mu rwego rwo gushyigikira ibyiza byagezweho muri Siporo y’u Rwanda.

Mu gihe hashize imyaka 30 u Rwanda ruhagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bakomeje kwishimira Iterambere mu ngeri zitandukanye.

No mu gice cya Siporo, hari byinshi byo kwishimira birimo Ibikorwaremezo, guhabwa Uburenganzira bwo gukina imikino itandukanye n’ibindi.

Ni muri urwego biciye mu Ihuriro ry’Amarerero yigisha umupira w’Amaguru mu gice cy’i Nyamirambo (Community Youth Football League), hateguwe irushanwa “Community Youth Cup” ryo kwishimira ibyagezweho muri Siporo muri iyo myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Irushanwa rizatangizwa ku mugaragaro tariki ya 18 Gicurasi, kuri Kigali Pelé Stadium.

Hazanza habeho Festival Saa Tatu z’amanywa. Izakorwa n’abana bari mu kigero cy’imyaka umunani kugeza ku Icyenda.

Irushanwa rizakinwa n’abana bari munsi y’imyaka 17 mu byiciro byombi (abahungu n’abakobwa).

Amarerero 16 yo mu Mujyi wa Kigali azakina irushanwa. No mu Ntara hazakina amarerero 16. Buri Ntara izaba ihagarariwe n’amakipe ane. Hazazamuka ikipe imwe muri buri Ntara, zizahurire muri 1/4, 1/2 kugeza ku mikino ya nyuma.

Ikirenze kuri ibi kandi, ni uko Community Youth Football League yafatanyije n’abarimo ikipe z’abatarabigize umwuga nka Karibu FC n’Umuryango wa Ossousa. Abandi bazafatanya muri uru rugendo, ni APR FC, Intare FC, La Jeunesse FC na Forever Women Football Club.

- Advertisement -

Ubwo hasobanurwaga impamvu yo gutekereza iri rushanwa, Rwagasana Fred uyobora La Jeunesse FC akaba n’umwe mu bayobozi b’uyu mushinga, yavuze ko ari andi mahirwe abakiri bato babonye yo kubyaza umusaruro bitewe n’Ubuyobozi bwiza.

Ikindi cyasobanuwe, ni uko ari irushanwa ryatekerejwe hagamijwe gushakira amarushanwa abana badakina shampiyona y’abari munsi y’imyaka 20 itegurwa na Ferwafa.

Umuyobozi wa Forever WFC, Hon Mukanoheri Saidat ubwo yafataga ijambo, yavuze ko hari byinshi byo gushima Leta y’Ubumwe mu myaka 30 ishize.

Ati “Ibyo gushima ni byinshi. Twe nk’Abagore turashima ibyagezweho mu Gihugu cyacu. Ni umunezero ku badamu. Igitsinagore cyahawe ijambo.”

Yakomeje avuga ko kuba Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yarahaye ijambo Umugore ari iby’agaciro kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 atari ko byari bimeze.

Ati “Muzi ko hari Imikino yabaga yaragenewe Abagore, indi ikagenerwa Abagabo. Uyu munsi rero n’Abagore bakina imikino yose bashoboye.”

Yakomeje agira ati “Umwana w’Umukobwa nawe arashoboye. Ibyo byose tubikesha Ubuyobozi bwiza buha buri Munyarwanda Uburenganzira bungana mu Gihugu cye.”

Munyaneza Ashraf uyobora Community Youth Football League, yavuze ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu kandi buri mwaka bazajya baba bafite ibyiza runaka ibyagezweho ndetse bakanareba ibitaragezweho kugira ngo hashirwemo imbaraga.

Munyaneza yakomeje avuga ko abana baba bakeneye gukina amarushanwa menshi kugira ngo bibafashe kuzamura urwego rwa bo.

Umunyamabanga Mukuru wa Community Youth Football League, Me Safari Ibrahim, yavuze ko hateguwe amategeko ahamye yo kuzifashisha muri iri rushanwa ry’uyu mwaka ndetse no mu yandi marushanwa azakinwa mu myaka iri imbere.

Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru gisobanura ibijyanye n’iri rushanwa, harimo Ltd Katibito Byabuze uyobora Intare FC, Hadji Rutikanga Hassan uyobora Ossousa, Muvunyi Kibombo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Ossousa, Umunyamabanga Mukuru wa Vision FC, Bangambiki Abdallah uzwi nka Djazil, Sekamana Léandre n’abandi.

Community Youth Football League, ibarizwamo abana barenga ibihumbi bitatu bari mu byiciro by’imyaka itandukanye. Isanzwe itegura amarushanwa y’Abakiri bato.

Munyaneza Ashraf uyobora Community Youth Football League, yasobanuye byinshi kuri “Community Youth Cup”
Itangazamakuru ryasonanuje byinshi
Abanyamakuru bahawe ijambo
Muvunyi Kibombo Issa ari mu bari baje gusobanura iby’iri rushanwa
Sekamana Léandre wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yari ahari
Umuyobozi wa Intare FC, Rtd Katibito Byabuze, yasobanuye byinshi kuri “Community Youth Cup”
AJSPOR ni umufatanyabikorwa w’uyu mushinga
Rwagasana Fred yasobanuye byinshi ku irushanwa
Hon Mukanoheri Saidat uyobora Forever WFC, yavuze ko hari byinshi byo gushimira Perezida Paul Kagame
Me Safari Ibrahim, yasobanuye amategeko azifashishwa muri “Community Youth Cup”
Umunyamabanga Mukuru wa Vision FC, Bangambiki Abdallah, yari ahari

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW