Ibigo by’indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza byashimwe

Ibigo by’abikorera mu Rwanda byahize ibindi mu guhanga serivisi inoze, byashyikirijwe ibihembo bya Consumers Choice Awards bitegurwa na Sosiyete ya Karisimbi Events, bishimirwa umuhate mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kane byatangiwe mu birori byabereye muri Century Park Hotel & Residences i Nyarutarama ku mugoroba wa tariki 21 Gicurasi 2024.

Ibigo byashimiwe biri mu byiciro birimo ibigo bya leta, ibigo by’ubukerarugendo, inganda ndetse n’abikorera.

Ibigo byashimiwe birimo Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute: RFI) cyegukanye igihembo cya Customer Care Public Institution Of The Year.

MTN Mobile Money Rwanda Ltd yahawe igihembo cy’ikigo cy’umwaka gifite uburyo bwiza bwo kwishyurana mu ikoranabuhanga (Digital Payment Solution Of The Year).

Uuganda rutunganya amazi yo kunywa, Jibu Co Rwanda, rwahawe igihembo cya Best Drinking Water Of The Year, ni ukuvuga ikigo cy’umwaka mu gutunganya amazi yo kunywa.

Hahembwe kandi indashyikirwa mu kuyobora ba mukerarugendo (Travel Agency Of The Year) yabaye Satguru Travels and tours services Ltd.

Savvy Tours and Travel Agency yinganjemo urubyiruko yahawe igihembo cya Tour Company Of The Year.

Ibindi bigo byahembwe birimo Smart Applications Group yahawe igihembo cya Heath Care Technology Company Of The Year.

- Advertisement -

Inzoga ya Red Flo ikorwa mu bihingwa bitakoreshejwemo imiti yica udukoko cyangwa ifumbire mvaruganda, yahawe igihembo cya Organic Beer Of The Year.

EHS Africa Logistics yahawe igihembo cy’ikigo cya mbere mu byo kujyana no kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa (Logistics Company Of The Year).

Igihembo cy’ishuru mpuzamahanga ry’umwaka cyegikanwe na Acorns International School.

,Mayfair Insurance Company Limited, yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2017 yegulanye igihembo cy’Ikigo mpuzamahanga cy’ubwishingizi (Customer Care Insurance Company Of The Year).

Ibi bihembo bitegurwa na Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi.

Ibi bihembo biba buri mwaka kugira ngo Abaturarwanda bakangurirwe gutanga serivisi inoze no gufata neza abakiliya.

Dr Kintu (uri i bumoso) na Mugisha Emmanuel (hagati) usanzwe ari Umuyobozi wa Kalisimbi Events yateguye ibi bihembo
Mc Nario niwe wari uyoboye ibirori byatangiwemo ibi bihembo
RFI yegukanye igihembo cya Customer Care Public Institution Of The Year
Inzoga ya Red Flo ikorwa mu bihingwa bitakoreshejwemo imiti yica udukoko cyangwa ifumbire mvaruganda, yahawe igihembo cya Organic Beer Of The Year
MTN Mobile Money Rwanda Ltd yahawe igihembo cya Digital Payment Solution Of The Year

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW