Igiciro cya “Cotex” kiracyagonda ijosi abatari bacye

Ku munsi mpuzamahanga w’isuku y’imihango y’abagore n’abakobwa, hari abo mu Rwanda bavuga ko kubona igikoresho cy’iyo suku kizwi cyane nka ‘cotex’ bikiri ikibazo kuri benshi kuko gihenze ku isoko n’ubwo Leta yemeje ko kivanirwaho imisoro ya VAT/TVA.

Ibi byagaragajwe ku wa 28 Gicurasi 2024, ubwo inzego zitandukanye zizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y’imihango y’abagore n’abakobwa ku bufatanye na AHF Rwanda.

Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga 1,000Frw.

Hagaragajwe ko bamwe mu bagore n’abakobwa bakigorwa no kubona ibyo bikoresho buri kwezi kuko kuva bivugwa ko imisoro yakuweho, ntacyahindutse.

Ibi byiyongera kuba hariho n’abatabasha kubona amazi meza, ahantu ho gukarabira no guhindurira n’ibindi bibangamira ubwisanzure bwabo, bigahungabanya agaciro kabo, bigatera indwara ndetse n’ipfunwe.

Uwitwa Mukamana Annonciata aganira na UMUSEKE yagize ati ” Nimba mu cyaro umubyizi wo guhinga ari amafaranga 1300 Frw, ntabwo nafata ayo mafaranga ngo njye kuyaguramo ibyo bikoresho kandi abana baburaye.”

Ishimwe Yvonne wo mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana avuga ko nk’abana bo mu miryango ikennye kubona ‘Cotex’ bibagora cyane, hari n’abahabwa akato n’abanyeshuri bagenzi babo.

Ati ” Ugasanga ku ishuri ugiye mu mihango mu buryo butunguranye, abahungu bakaguseka. Hari n’ubura izo ‘Cotex’ akagira ipfunwe akava mu ishuri yanga gusekwa na bagenzi be”.

Ku bigo by’amashuri naho haracyari ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho by’isuku nk’aho mu cyumba cy’umukobwa nk’aho nko muri G.S Kagugu mu Mujyi wa Kigali usanga ibitambaro byo kwihanaguza (essuie main) bikoreshwa n’abanyeshuri barenga ibihumbi bitatu b’abakobwa.

- Advertisement -

Yassina Igihozo, Ushinzwe Ubuzima bw’imyororokere n’uburinganire muri Rwanda NGO’s Forum, avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abakobwa bahitamo gukoresha uburyo butizewe kubera kubura ‘Cotex’.

Ati“Turasaba ko hashyirwaho nkunganire kugira ngo imiryango ifite amikoro macye ibashe kubona ibikoresho by’isuku, bigashyirwa ahantu hahurirwa n’abantu benshi.”

Dr Cyiza Francois Regis, Umuyobozi w’agashami gashinzwe gahunda z’ubuzima bw’umubyeyi mu mavuriro muri RBC, avuga Leta hari byinshi yabashije gukora birimo kugabanya ikiguzi cya ‘Cotex’ ariko hakaba hari abaturage batabasha guhindura imyumvire.

Ati ” Dufite ibihamya bitandukanye by’abantu usanga atari uko bazibuze n’uko imiryango itandukanye itabasha kuzibona ahubwo hari ikibazo cyo guhindura n’imyumvire”.

Avuga ko inzego zitandukanye zikwiriye kugira uruhare mu kwumvikanisha akamaro ko gukoresha ‘Cotex’ mu gihe cy’imihango aho gukoresha uburyo bwa gakondo butubahirije isuku.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko kuba Leta yarakuyeho imisoro ya ‘Cotex’ ariko ibiciro bikaba bikomeje gutsikamira abazikoresha, ari ikibazo gikomeye ndetse inzego zibishinzwe zigiye kubihagurukira.

Ku wa 10 Ukuboza 2019 nibwo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, yatangaje inkuru yakiriwe neza na benshi ko ibikoresho by’isuku y’imihango byashyizwe ku rutonde rw’ibidacibwa imisoro ya VAT kugira ngo byorohe kubibona, gusa kugeza magingo aya bisa nk’aho nta cyahindutse.

AHF ikomeje ibikorwa byo gutanga ‘Cotex’ ku buntu
Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa
Jennifer Mujuni ukora muri Empower Rwanda avuga ko kwita ku isuku mu gihe cy’imihango ari ingenzi
Hari abatabasha kugura ‘Cotex’ kubera guhenda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW