U Rwanda ruhagaze neza mu gukorera mu mucyo ku ngengo y’imari

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, wagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu gutegura, gushyira mu bikorwa no kugenzura ingengo y’imari, ruva ku manota 8% mu 2012 rugera ku manota 50% mu 2023.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, ku ya 29 Gicurasi 2024, ubwo Transparency International Rwanda yamurikaga raporo y’ibyavuye mu bushashatsi yakoze mu 2023 bugaragaza uko umutungo wa Leta ukoreshwa.

Iyi raporo igaragaza kandi uko abaturage bagira uruhare mu ikoreshwa ryawo n’ibyuho bikigaragara ngo gukorera mu mucyo byimakazwe mu igenwa n’ikoreshwa ry’imari ya leta [ Open Budget Survey (OBS 2023)].

Ni raporo ikorwa hashingiwe ku nkingi eshatu zirimo, umucyo, uruhare rw’abagenerwabikorwa mu ingengo y’imari no kugenzura ibikorwa mu ngengo y’imari ya leta.

Iyi Raporo igaragaza ko mu Rwanda, inkingi y’uko ingengo y’imari igenzurwa rwagize amanota 56%, uko ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bugenzura rwagize amanota 78% mu gihe uko Inteko Ishinga Amategeko igenzura rwagize 44%.

Inkingi yo gukorera mu mucyo u Rwanda rwazamutse mu manota ruva kuri 45% rwari rwagize mu 2021rugira 50% mu 2023.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ni uko nta rwego rw’igenzura ruhari rushobora gufasha mu kugenzura uko imari ya leta ikoreshwa, ku buryo rwakunganira umugenzuzi w’Imari ya leta.

Gusa raporo ya Transparency International igaragaza ko u Rwanda rugenda ruzamuka neza, kuko rwavuye ku manota 8% rwari rufite mu 2012 agera ku manota 50% mu 2023.

Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruza ku mwanya wa 59 mu bihugu 125, rukaza ku mwanya wa cyenda muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara no ku mwanya wa gatatu muri Afurika y’Iburasirazuba, hose n’amanota 50%.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko urebye aho u rwanda rwavuye hari impinduka zabaye kandi n’uruhare imiryango itari iya leta yagize rugaragara kugira ngo ingengo y’imari yegere umuturage.

Ati “Mu buryo bwo guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa, u Rwanda ruri hasi cyane kuko rufite amanota 16% kandi bavuga ko kugira ngo iki gipimo kibe cyujuje ibisabwa bagomba kugira amanota nibura 61%. Urahare rw’umuturage rero rucyari hasi”.

Mbabazi Donah umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, mu ishami rishinzwe ingengo y’imari yavuze ko mu itegurwa ry’ingengo y’imari ya leta, ibikorwa Uturere tuzakora bitondekwa hasesenguwe gahunda y’imyaka itanu, bityo ibitekerezo abaturage batagwa by’ibyagakozwe bigenda bikorwa umwaka ku mwaka.

Ati “Tugomba gushyira imbaraga mu bugenzuzi bw’uburyo dukoresha amafaranga y’abaturage kuko ni imisoro, hamwe n’inkunga zitandukanye. Iyo tugiye gutegura tugendera ku nama twahawe kugira ngo tuzagire amanota meza mu mwaka ukurikiyeho”.

Open Budget Survey ni ubushashatsi, bukorwa nyuma y’imyaka ibiri kuva mu 2006 bukaba bugamije kugaragaza uko ibihugu bikorera mu mucyo mu bijyanye n’ingengo y’imari.

TI Rwanda na MINECOFIN bishimiye uko ingengo y’imari ikoreshwa

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i Kigali