Abafite ubumuga bw’uruhu barishimira serivisi z’ubuvuzi begerejwe

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera barishimira kuba barimo kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zishamikiye ku bumuga bafite harimo na kanseri y’uruhu.

Ibi babitangaje ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abafite uruhu rwera bari hamwe na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho bahawe ibikoresho by’ishuri ndetse banahabwa serivisi z’ubuvuzi bw’uruhu.

By’umwihariko mu karere ka Rubavu byahuriranye no kwizihiza imyaka 10 y’urugendo rwo kuzamura imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Niyitegeka Patient, Umuyobozi mukuru w’umuryango Hand in Hand For Development, avuga ko mu myaka 10 bamaze bita ku bafite ubumuga bw’uruhu hari ibyo bishimira bijyanye nuko abana bose biga asaba ubufatanye n’indi miryango kugira ngo bazagere kure.

Ati“Turishimira ko ubu abana bose bagiye mu mashuri, tukaba dufite abaririmbyi ndetse n’abandi bantu benshi bo mu ngeri zitandukanye gusa ni dukomeza gufatanya n’indi miryango nkuko mwabibonye tuzabasha kugera mu turere twose tw’igihugu.”

Elfick Uwimana mw’izina rya bagenzi be bafite ubumuga bw’uruhu ashimira Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ikababonera amavuta y’uruhu kuri ubu bakaba bayabona ku buryo bworoshye.

Ati“Mu myaka icumi ishize turashimira Leta y’u Rwanda yo yabashije kumva amajwi y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera nanjye ndimo kuko kera kugirango ubone amavuta yo gusiga ku ruhu byabaga bigoye kandi ahenze ,turashimira ko ubu asigaye atangirwa kuri Mituweli kandi akagera kuri bose.”

James Mugume Umuyobozi wa Health Alert Organization avuga ko bafite gahunda yo kwegera serivisi z’ubuvuzi ku bafite ubumuga bw’uruhu bifashishije abaganga b’inzobere no kubagezaho amavuta y’uruhu agezweho mu bigo nderabuzima.

Ati“Dufite abaganga b’inzobere bashinzwe kwita ku bafite ubumuga bw’uruhu kandi na n’ubu bari gukingira abafite ubwo bumuga uwo bigaragaye ko afite iyo kanseri agahita atangira gukurikiranwa kandi tukaborohereza kubana amavuta yujuje ubuziranenge yo kwita ku ruhu rwabo”.

- Advertisement -

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akerere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye abafite ubumuga bw’uruhu kuba barahagurutse bakaba batakiheza abasaba gukangura bagenzi babo bakitabira gukora imirimo ituma bagaragara.

Ati“Mbere wasangaga umuntu ufite ubwo bumuga bigoye kumubona ari mu bandi bantu,ariko ubu siko biri icyo tubasaba nuko nabo bakora imirimo ituma bajya ahagaragara bagakora bakiteza imbere kandi bagafasha n’abandi bagifite imyumvire mibi yo kwiheza ko ibyo bintu byamaze gucika.”

Yakomeje abizeza ko leta izakomeza kubaba hafi cyane cyane mu birebana n’ubuvuzi harimo no kubapima kanseri y’uruhu asaba ababyeyi gufasha abana babo kwitabira ishuri.

Mu karere ka Rubavu abafite ubumuga bw’uruhu bakaba bafite by’umwihariko ibigo byo kwidagaduriramo bishakamo impano zimaze kuvamo abahanzi bakomeye.

Hashyizweho uburyo bazajya babona amavuta y’uruhu
Abafite ubumuga bw’uruhu bishimira ubufasha bahabwa mu buvuzi
Ishimwe Pacifique umuyobozi w’Akerere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Imiryango ifasha abafite ubumuga bw’uruhu yashimiwe umusanzu itanga mu kubafasha
Abanyeshuri bahawe ibikoresho by’ishuri

OLIVIER MUKWAYA
UMUSEKE.RW i Rubavu