Abaganga bijanditse mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside bagawe

Nyanza: Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza buranenga abaganga bijanditse mu bwicanyi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo mu bitaro by’akarere ka Nyanza bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza SP Docteur Samuel Nkundibiza yanenze abari abaganga bijanditse mu bwicanyi mu gihe cya jenoside.

Yagize ati “Birababaje kuba hari abaganga baranzwe n’umutima wa kinyamaswa bagatatira indahiro bakica abo bagombaga kurengera babaha ubuzima twe rero ntibizatubeho.”

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bazi amateka yo mu bitaro by’akarere ka Nyanza na bo bunze mu ry’umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza yavuze ko hari abaganga mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagize umutima mubi.

Umwe yagize ati “Hari abataratinyaga kugambanira uwo bakorana ngo yicwe, akamuranga ngo uriya ni umututsi ntidukwiye kuba tugikorana.”

Undi na we yagize ati “Ntibyari byoroshye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko ubwabyo hari abaganga hano mu bitaro wazaga nko kwivuza ntabe yatinya kukubaza ubwoko bwawe kandi afite inshingano zo kukuvura.”

Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Nyanza Nsabimana Jean Christian wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yasabye abakora umurimo wo kuvura kurangwa n’ubumuntu.

Yagize ati “Abaganga bagomba gutanga serivisi nziza bitandukanye n’abaganga baranzwe n’umutima wa kinyamaswa bakica Abatutsi.”

Mu bitaro by’akarere ka Nyanza hamaze kumenyekana abari abakozi babyo bageze kuri 35 bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe 1994.

- Advertisement -
SP.Docteur Samuel Nkundibiza yantenze abari abaganga bijanditse mu bwicanyi

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza