Abanyeshuri ba Kaminuza basabwe kwamagana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Gicumbi: Abakozi n’abarimu ba UTAB basabwe kuba umusemburo wo kwamagana abagoreka amateka bagamije kubiba urwango, no kugarura amacakubiri, biyemeza gufata iya mbere mu gutanga umusanzu wo kubamagana.

Abiga muri Utab (University of technology and Arts of Byumba) batangaje ko hari byinshi bamaze kumenya cyane cyane ku bigendanye n’abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyujijwe ku mbugankoranyambaga.

Abanyeshuri bavuga ko biteguye kuvuguruza abagoreka amateka bashaka gusubiza u Rwanda mu bihe by’amateka mabi yabaye mu 1994.

Byiringiro Salomon Umuhuzabikorwa wa AERG muri Utab yavuze ko muri iri shuri hari itsinda ry’urubyiruko ryafashe iya mbere mu gusubiza abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko n’umuntu wese bazabyumvana badateze kumuhishira.

Umuyobozi mukuru wa UTAB Dr Padiri Munana Gilbert avuga ko muri iri shuri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa gituma basobanurira abanyeshuri babo amateka yatanze igihugu, harimo no kubakangurira kwitabira ibikorwa by’urukundo nko gufata mu mugongo Abarokotse.

Ati: “Nka Kaminuza ya UTAB twibutse ku nshuro ya 30 ariko n’ubusanzwe turabikora, tukigisha n’abanyeshuri bacu amateka n’uburyo bagomba gufata iya mbere mu kubaka u Rwanda, igihugu cyabuze ababyeyi, kibura abana ndetse kibura abakecuru n’abasaza, twagize amateka  mabi kuva mu 1959 kugeza mu 1994, ariko tugomba kugira uruhare mu kubaka igihugu no gusigasira ibikorwa tumaze kugeraho harimo no gufata mu mugongo abarokotse.”

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibikorwa by’intiti zasenye igihugu, kuko Jenoside itegurwa n’abantu bize, gusa ko inahagarikwa binyujijwe mu zindi ntiti ziba zifite umutima wo kubaka ubumwe, no kwamagana ivangura n’amacakubiri.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’ abantu twafataga nk’intiti, haba mu Majyepfo cyangwa Amajyaruguru na hano mu karere ka Gicumbi tuzi abantu twumvaga ko bafite amashuri menshi ariko ni bo bamennye amaraso tubura miliyoni y’Abatutsi, turasaba uruhare rwa buri wese kwamagana abafite ingengabitekerezo cyane cyane ikoreshwa binyuze ku mbugankoranyambaga.”

Hon Senateri Kanyarukiga Ephrem wifatanije na UTAB kwibuka ku nshuro ya 30 yihanganishije imiryango ifite ababo bishwe mu 1994, ashimangira ko ibyabaye bitazasubira ukundi, ndetse  ko kwibuka bigomba gukorwa ariko bakibuka baniyubaka.

- Advertisement -
Umuyobozi wa UTAB Dr Padiri Munana Gilbert, Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, Hon Senateri Kanyarukiga Ephrem na Musenyeri Musengamana Papias
Umuyobozi mukuru wa UTAB Dr Padiri Munana Girbert
Urugendo rwo kwibuka

UMUSEKE.RW