EURO 2024: U Budage bwatangiye bunyagira Écosse

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yatsinze Écosse mu mukino ufungura irushanwa ry’Igikombe cy’i Burayi (Euro 2024) ndetse itsindira imbere y’abafana ba yo ibitego 5-1, harimo bitatu byo mu gice cya mbere, bikaba ari ubwa mbere iyi kipe ibikoze mu irushanwa nk’iri.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, ndetse utangira neza ku ruhande rw’u Budage kuko nyuma y’ibirori byo gufungura irushanwa, bwatangiye umukino neza ndetse mu minota ya mbere rubona igitego cyatsinzwe na Florian Wirtz ku wa 10 aherejwe umupira na Joshua Kimmich.

Nyuma y’iminota icyenda gusa, Kai Havertz wabaye mwiza muri uyu mukino yahereje umupira Jamal Musiala wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri mu mukino.

Ubwugarizi bwa Écosse bwagaragaraga nk’ubukiri guhuzagurika ku buryo, ku munota wa 25 Ryan Christie yakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina bituma umusifuzi Clément Turpin atanga penaliti nubwo nyuma yarebye kuri VAR agahita agaragaza ko itariyo.

Mu mpera z’igice cya mbere Ryan Porteous wa Écosse yakoreye ikosa rikomeye İlkay Gündoğan wari mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yanga gutanga ikosa ariko amaze kureba ku mashusho atanga penaliti n’ikarita itukura.

Iyi ni yo yavuyemo igitego cya gatatu cyinjijwe na Kai Havertz ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka no kumva inama z’abatoza bombi, Julian Nagelsmann w’u Budage na Steve Clarke wa Écosse ari ibitego 3-0.

Ni ubwa mbere mu mateka y’u Budage bwari bubashije kwinjiza ibitego bitatu mu gice cya mbere cy’umukino wa Euro.

Igice cya mbere cyari cyiza mu kibuga hagati ku ruhande rw’u Budage bwarushaga Écosse cyane kuko urebye imipira 60 yose Toni Kroos yatanze nta n’umwe wigeze ugarukira mu nzira.

Aha ni ho byagaragaraga ko Écosse yakosoye mu gice cya kabiri ndetse bigabanya ugusatira cyane k’u Budage n’ubwo ku munota wa 68 yabonye igitego cya kane cyinjijwe na rutahizamu Niclas Füllkrug.

- Advertisement -

Iki gitego kandi cyahise gituma Niclas Füllkrug asangira agahigo ko kuba umukinnyi utsinze ibitego asimbuye mu marushanwa akomeye y’Igikombe cy’Isi na Euro, akaba agasangiye n’Umunya-Hungaria Laszlo Kiss, Umunya-Portugal Rui Costa ndetse na mugenzi we André Schürrle.

Icyo gitego kandi cyaciye intege abakinnyi ba Écosse ndetse batsindwa igitego cya gatanu nubwo umusifuzi yasuzumye VAR agasanga Niclas Füllkrug yagitsinze yari amaze kurarira.

Mu mpera z’umukino ku munota wa 87 habonetse igitego cy’impozamarira kuri Écosse, ubwo Antonio Rüdiger yashyiraga umupira mu rucundura akitsindira umunyezamu we Manuel Neuer utari wahuye n’akazi gakomeye muri uyu mukino.

Igitego cya nyuma muri uyu mukino cyinjijwe na Emre Can ku munota wa 90+3 ari na cyo cyasoje umukino wo kuri uyu munsi.

U Budage kandi bwahise bukomeza kwandika amateka yo kuba ari yo kipe yonyine imaze gutsinda imikino umunani ku mukino ufungura irushanwa rya Euro, ikurikiwe n’u Bufaransa bwatsinze itandatu.

Kugeza ubu u Budage bwahise buyobora Itsinda A, aho bwagize amanota atatu n’ibitego bine mu gihe bukurikiwe n’u Busuwisi burahura na Hongrie kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama.

Indi mikino iteganyijwe ni Espagne yakira Croatia ndetse n’u Butaliyani bukaza kwakira na Albania.

Josée Mourinho na Sir Alex Ferguson, barebye uyu mukino
U Budage bwarebye mu izamu gatanu
Jamal Musiala yabaye mwiza cyane muri uyu mukino
Yabaye man of the match
Umugore wa Franz Beckenbauer, Heidi Jürgen Klinsmann na Bernard Dietz ni bo baserukanye Igikombe cya Euro 2024
U Budage bwatanze ibyishimo
Écosse yanyuzagamo ikihagararaho
Ton Kroos yabaye mwiza muri uyu mukino
Abakinnyi 11 U Budage bwabanjemo

UMUSEKE.RW