Hagiye gushingwa ihuriro ry’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ruri mu biganiro n’ibigo bitandukanye bigamije kungurana ibitekerezo mu rwego rwo gushinga ihuriro ry’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda.
Ni ihuriro ryitezweho guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, rinafashe ibyo bigo by’ubucuruzi kongera ubushobozi bwabyo, binagire ingaruka nziza ku bafatanyabikorwa babyo mu buryo burambye.
Ibi biganiro byabaye ku wa 29 Gicurasi 2024, byahuje Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, ibigo bya Leta na za Minisiteri zitandukanye.
Hahurijwemo ibitekerezo ku kuba hatangizwa urubuga nyungurana bitekerezo ndetse na gahunda zitandukanye n’uburyo ibigo bito n’ibiciriritse byakwaguka mu iterambere.
Hagaragajwe ko iterambere ry’ibi bigo bizagerwaho binyuze mu kubyongerera ubushobozi, mu kungurana ubumenyi no gukuraho inzitizi zose zikigaragara muri uru rwego.
Ni mu gihe kandi kwibumbira hamwe bizafasha ibi bigo gucengerwa n’akamaro ko kugira imiyoborere myiza mu iterambere ryabyo no gukomeza gukora neza.
Iri huriro ryitezweho kandi gufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukura ngo byinjire mu cyiciro cy’ibigo binini, binyuze mu kungurana ibitekerezo mu buryo bw’imiyoborere myiza bwanatuma babona inguzanyo mu gihe bazikeneye.
Kanamugire Callixte, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PSF ufite mu nshingano Ubuvugizi, avuga ko iri huriro rigamije kuziba ibyuho bigaragara mu bigo bito n’ibiciriritse, hagamijwe gushyiraho urubuga rugaragarizwamo ibibazo n’uko bihabwa umurongo.
Ati ” Mu nama twakoze ubushize twaganiriye ku bintu bitandukanye ariko haje kuvamo icyifuzo cy’uko ihuriro ry’ibigo bito n’ibiciriritse ryajyaho, tuzakomeza kuganira ku buryo iryo huriro ryajyaho kugira ngo ibibazo byagiye bigaragara birandurwe.”
Bimwe mu byuho urugaga rw’abikorera rwahuraga nabyo harimo guhuza abikorera no guteza imbere ubucuruzi bwabo no kongerera ubushobozi abakozi babo.
Iri huriro nirishyirwaho rizafasha gukuraho za birantega abikorera bahura nazo kuko rizaba umuyoboro uhamye w’ubuvugizi mu nzego zitandukanye za Leta.
Ibiganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye z’abikorera, ibigo bya Leta na za Minisiteri
Kanamugire Callixte, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PSF ufite mu nshingano Ubuvugizi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW