Imbamutima za Kwizera Jojea watsindiye Amavubi

Nyuma yo gufasha ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ gutsinda Lesotho mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, Kwizera Jojea yavuze ko yaje yisanga muri bagenzi be.

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena, ni bwo Amavubi yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Kane wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi.

Ni igitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea ku munota wa 45 w’umukino, ku mupira yahawe na Ombolenga Fitina.

Uyu musore wari ukinnye umukino we wa Kabiri mu kipe y’Igihugu nyuma yo gukina iminota mike ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Bénin igitego 1-0, yavuze ko yishimiye uko bagenzi be bamwakiriye.

Yavuze uburyo yishimiye bagenzi be bose bahuje imbaraga ngo babashe kubona intsinzi imbere ya Lesotho.

Ati “Ndumva meze neza. Nishimiye kuba ndi hano. Twakoze nk’ikipe. Nishimiye cyane gutsinda, byanaduhesheje amanota atatu.”

Abajijwe igihe byamufashe kugira ngo abone aho yerekeza, yasubije ko yashimishijwe n’uburyo yakoze ibyo yatekereje kandi bikagenda uko yabyifuzaga.

Ati “Ndishimye cyane. Nari mfite igihe n’umwanya wo kureba aho nshyira umupira. Nawuhashyize, ku bw’amahirwe ndatsinda. Ndashima Imana.”

Jojea Kwizera asanzwe akinira Ikipe ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

- Advertisement -

Intsinzi Amavubi yabonye, yatumye ayobora urutonde mu itsinda rya Gatatu (C) n’amanota arindwi n’ibitego bibiri azigamye.

U Rwanda ruzongera gukina imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi yakira Nigeria kuri Stade Amahoro hazaba ari tariki ya 17 Werurwe 2025.

Kwizera Jojea yafashije Amavubi gutsinda Lesotho

UMUSEKE.RW