Omborenga yumviye mukuru we yerekeza muri Rayon Sports

Omborenga Fitina yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’imyaka irindwi yari amaze muri mukeba wa yo APR FC.

Rayon Sports yahamije amakuru y’isinya ry’uyu myugariro w’iburyo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024.

Fitina Omborenga  usanzwe ari ntasimburwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Yari amaze igihe mu biganiro na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC, ariko ntiyahise asinya kuko yari yarababwiye ko hari andi makipe yo hanze y’Igihugu amushaka, ariko abaha isezerano ko nta y’indi kipe yo mu Rwanda itari Gikundiro azasinyira; ari na ryo yasohoje.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yatangarije umunyamakuru wa Rayon Sports ko ategerezanyije amatsiko kuzakinira imbere y’abakunzi ba Rayon Sports kandi nta kitutu bizamutera.

Ati “Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana ba Rayon Sports. Ni umwihariko wayo.

Aho mvuye natwaraga ibikombe kandi nkorera ku gitutu. Ikipe iri ku rwego rwo kungumisha kuri izo ntego mu Rwanda ni Rayon Sports. Nishimiye cyane kuyisinyira.”

Uyu myugariro w’imyaka 27 yageze muri APR FC mu 2017. Yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports yakiniye kuva mu 2012 kugeza 2016, ndetse na Topvar Topoľčany yo muri Slovakie yakiniye mu 2017.

Omborenga ateye ikirenge mu cya mukuru we, Sibomana Abouba wakiniye iyi kipe ikomoka i Nyanza mu bihe bibiri bitandukanye (2009-2014 na 2016-2017).

- Advertisement -

Murera ni umukinnyi wa kane itangaje ko yaguze nyuma ya Ndayishimiye Richard waguzwe muri Muhazi United, Rukundo Abdul Rahman waguzwe mu Amagaju FC, Niyonzima Olivier ‘Seif’ wavuye muri Kiyovu Sports ndetse na Ishimwe Ganijuru Élie wongereye amasezerano uyu munsi.

Byitezwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo mu cyumweru gitaha yitegura umwaka utaha w’imikino.

Fitina ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Ganijuru Élie nawe yongereye amasezerano uyu munsi
Omborenga azakinira Gikundiro mu myaka ibiri iri imbere

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW