Perezida Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya n’abandi bayobozi

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika yu Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo 116 na 112, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi barimo Amb Olivier Nduhungirehe wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET).

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kamena 2024.

Abagize Guverinoma bashya

Amb. Olivier Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).

Bwana Yussuf Murangwa yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Madame Consolée Uwimana yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Dr. Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererana yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu (MININTER).

Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).

Dr. Valentine Uwamariya nawe yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije (MoE).

- Advertisement -

Madame Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri MINECOFIN.

Ni mu gihe Bwana Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA).

Abandi Bayobozi

Bwana Aimable Havugiyaremye yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika (OTP).

Madame Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru.

Bwana Alfred Gasana wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi.

Bwana Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Dr. Innocente Murasi yahawe umwanya wa Komiseri Mukuru Wungirije wIkigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Bwana Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Ni mu gihe Bwana Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo/ Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW