Ruhango: Hari Amavuliro icumi ameze nk’umurimbo

Umushinga ukurikirana ishyirwa mu bikorwa bya Politiki rusange, gahunda za Leta no gukora Ubuvugizi (Public Policy Information Monitoring Advocacy) uterwa Inkunga na FVA wasanze Poste de Santé 10 zidatanga serivisi ku baturage bazigana.

Mu biganiro abakozi b’uyu Muryango bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Umukozi wa FVA, Nshimiyimana Jean Bosco avuga ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2024 bifashishije ikarita nsuzumamikorere ku mitangire ya serivisi basanga hari Amavuliro 10 adakora mu buryo buhoraho.

Nshimiyimana avuga ko bakiriye ibibazo 206 bimwe babishyikiriza Utugari, ibindi bisigaye babiha Urwego rw’Imirenge 14 bitakemukiye mu Mirenge babishyikiriza Akarere.

Ati “Twasanze Amavuliro 10 yo mu Mirenge itandukanye adakora neza.”

Nshimiyimana avuga ko Umuforomo umwe uva mu Kigo Nderabuzima kihegereye ahagera atinze ndetse rimwe na rimwe ntaboneke, abashaka serivisi bakayibura.

Ati “Ibibazo 14 nibyo dusigiye Akarere nk’umukoro, Ubuyobozi bugomba gukemura bishingiye cyane ku nkingi y’Imibereho myiza y’abaturage.”

Uyu mukozi avuga ko usibye izi 10 zidakora neza, hari izindi abaturage bifuza ko zajya mu rwego rw’Ibigo Nderabuzima kubera ko aho zubatse ari kure y’ibigo Nderabuzima kandi hatuwe cyane.

Mugabo Selemani, Imboni y’Imiyoborere myiza mu Karere ka Ruhango, avuga ko barimo gukora ibishoboka kugira ngo bazajye bafatanya n’Inzego gukemura ibibazo bibangamiye abaturage no mu gihe uyu mushinga uzaba warafunze imiryango yawo bireke kubatonda.

Ati “Twebwe turi abahuza ba Leta n’abaturage tugomba kumenya ibyo abaturage bifuza kuri Leta, n’icyo Leta ibifuzaho”.

- Advertisement -

Mugabo yavuze ko bakora ubukangurambaga n’ubuvugizi mu nzego zibakuriye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cy’ibura ry’abakozi muri za Poste de Santé 10 bakizi, akizeza abazigana ko bitazarenza ukwezi kwa Kamena batagikemuye.

Ati “Poste de Santé zidakora neza, tugiye kuzegurira ba rwiyemezamirimo.”

Ayo mavuliro icumi adakora neza ni Ivuliro rya Kirwa, Kinihira, Rwoga, Kabagari, Rwesero, Gishweru, Mutara, Nyabibugu, Kigarama na Mwendo.

Mugabo Selemani Imboni y’Imiyoborere myiza mu Karere ka Ruhango
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine
Abakozi ku rwego rw’Imirenge bavuga ko hari ibibazo babashije gukemura, ibyo badafitiye ubushibozi bishyikirizwa Akarere
Umukozi wa FVA Nshimiyimana Jean Bosco avuga ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, kugeza ubu bakusanyije ibibazo 206

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.