Umwana wanzwe ni we ukura! Rayon yifatiye abo mukeba yarekuye

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri batahawe agaciro na mukeba wa yo, APR FC.

Amakuru y’isinya ry’aba bakinnyi yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kamena 2024.

Umukinnyi wa mbere wasinye ni myugariro w’iburyo, Omborenga Fitina wakiniraga APR FC. Biravugwa ko Omborenga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yahawe miliyoni 25 Frw zo gusinya amasezerano, akazajya ahembwa miliyoni 1 Frw buri kwezi.

Uyu myugariro w’imyaka 27 yageze muri APR FC mu 2017. Yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports yakiniye kuva mu 2012 kugeza 2016, ndetse na Topvar Topoľčany yo muri Slovakiya yakiniye mu 2017.

Undi mukinnyi bivugwa ko Rayon Sports yakuye mu kipe y’Ingabo, ni myugariro w’ibumoso, Ishimwe Christian bivugwa ko yamaze kurangizanya n’iyi kipe y’i Nyanza.

Undi mukinnyi wamaze kwerekeza muri Gikundiro ni Hakizimana Muhadjiri ukina inyuma ya ba rutahizamu. Uyu mukinnyi uri mu bakomeye mu Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Murera. Yakiniraga Police FC mu mwaka w’imikino ushize wa 2023-2024.

Rayon Sports yagiye yifuza uyu mukinnyi guhera ku ngoma ya Perezida Munyakazi Sadate kugeza kuri Rtd Capt Jean Fidèle Uwayezu uyoboye kuri ubu, ariko ntibyakunda ko yambara umweru n’ubururu.

Uretse Police FC yakiniye mu bihe bitandukanye, Muhadjiri yakiniye n’andi makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Etincelles, Mukura VS, Kiyovu Sports Club, As Kigali ndetse na APR FC, ndetse na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abarundi babiri, Fred Niyonizeye wakiniraga Vital’o yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi mwiza w’umwaka ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize, ndetse n’abandi bakinnyi bari mu igeragezwa barimo Umunyezamu Jackson Lunanga wakiniraga Dauphins Noir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bo bari mu bashobora kwerekeza muri Rayon Sports isaha ku isaha.

- Advertisement -

Imyitozo irakomeje mu Nzove bitegura umukino wo ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2024, ubwo bazaba bakina na APR FC mu mukino wo gusogongera kuri Stade Amahoro.

Ombolenga Fitina na Ishimwe Christian ntibakiri abakinnyi ba APR FC
Muhadjiri yageze mu kipe y’inzozi ze

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW