Abanya-Muhanga beretswe ishingiro ryo gutora Kagame

Abakandida Depite batatu b’Umuryango FPR Inkotanyi babwiye Abanyamuryango ko hari ibikorwa bifatika Paul Kagame yabahaye bakwiye guheraho bamutora.

Babivugiye mu Murenge wa Shyogwe aho bakiriwe n’imbaga y’abantu benshi bari baje kumva imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rumaze rwibohoye.

Muri uyu Murenge, Kampororo Jeanne mu ijambo rye avuga ko buri wese afite umwihariko w’ibigwi by’Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Yavuze ko mu minota bagenerwa atashobora kuvuga ibikorwa by’Iterambere Kagame n’Umuryango ahagarariye amaze gukorera abanyarwanda muri rusange n’abatuye i Muhanga by’umwihariko.

Ati “Mureke mvuge bikeya gusa muri byinshi Umukandida wacu yakoze, yabahaye uruganda rutunganya sima kandi nziza, ntabwo mukiyikura iRusizi sibyo se?.”

Hon Kalinijabo Barthélemy avuga ko impamvu izatuma abatuye i Muhanga batora Umukandida wa FPR n’abadepite ari ibikorwaremezo yabahaye.

Ati “Na hano duhagaze mukebuke murebe umuhanda wa Kaburimbo ubari hafi, mbere ni uku byari bimeze?”.

Uyu mukandida avuga ko hari ibitaro bya Kabgayi, ibya Nyabikenke, amashuri y’Imyuga n’amavuliro Kagame yahaye abatuye aha i Muhanga.

Musonera Germain we yavuze ko mu Rwanda umubare w’abafite umuriro w’amashanyarazi warazamutse.

- Advertisement -

Ati “Ubu abafite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda bari kuri 74% ibi bifite icyo bivuze.”

Yavuze ko usibye amashanyarazi, Kagame yahaye abanyarwanda Umutekano ubu baryama bagasinzira.

Ibisabo, ibiseke indirimbo, imbyino byose birata Paul Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi nibyo bakirije Abakandida bifuza kujya mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite baturuka muri uyu Muryango.

Umubare munini w’Urubyiruko wari wiganje muri iki gikorwa
Batatse ibisabo, ibiseke n’ibyansi mu mabara y’UmuryangoChair person wa FPR yerekanye abakandida Depite
Abakandida depite bifuza kujya mu Nteko Ishingamategeko
Ibyishimo byari byinshi ku baturage bahamya ko bifuza Kagame ibihe byose
Abaturage bari bakubise buzuye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.