Mu ijoro rya tariki 20 Nyakanga 2024, nibwo Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kutaziyamamaza mu matora ya Perezida, inshingano aziharira Kamala Harris wari Visi-Perezida we, ngo azahagararire ishyaka ry’ Abademokarate ahangana na Donald Trump w’Abarepubulikani.
Mu butumwa Perezida Joe Biden yanditse kuri X yagize ati “Nshuti zanjye z’Abademokarate, nafashe icyemezo cyo kutemera ubusabe (bwo kwiyamamariza kuba Perezida), ingufu zanjye zose nzishyize mu gihe nsigaje nka Perezida.”
Biden yakomeje avuga ko ubwo yari amaze gutorwa nka Perezida w’ishyaka rya Demokarate mu mwaka wa 2020 yahise agira Kamala Harris Visi Perezida. Akemeza ko iki cyemezo ari kimwe mu byiza yafashe.
Ati “Uyu munsi ndashaka guha ubufasha bwanjye, n’amahirwe Kamala akaba ari we uzahagararira ishyaka ryacu uyu mwaka. Ba Demokarate ni cyo gihe ngo twunge ubumwe, ubundi dutsinde Trump. Mureke tubikore.”
UMUSEKE wifashishe imbuga zirimo urwa Perezidansi ya Leta zunze Ubumwe zaAmerika, White House, n’izindi zirimo Bibliography na Encyclopedia, yaguteguriye ibyo wamenya kuri Kamala Harris, umugore ushobora kuzandika amateka yo kuba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu cy’igihangange mu Isi.
Kamala Devi Harris yavutse ku ya 20 Ukwakira 1964, avukira Oakland, muri California.
Yakuriye mu gace ka Berkeley kari gatuwe n’abanyamerika bafite inkomoko mu bindi bice byiganjemo ibyo muri Afurika. Ibi byatumye atangira kujya mu myigaragambyo yo guhirimbanira Uburenganzira bwa muntu akiri muto.
Kamala yavutse ku babyeyi b’abimukira barimo nyina Shyamala Gopalan Harris, waje muri Amerika avuye mu Buhinde aje Kwiga muri Kaminuza ya California, se we akaba ari Donald Harris, Umwimukira waturutse muri Jamaica.
Yabyawe n’ababyeyi binjijuke kuko nyina yari umuganga n’umushakashatsi kuri Kanseri y’Ibere naho se yabaye umwarimu w’ubukungu muri kaminuza ya Stanford.
- Advertisement -
Kamala yakuriye mu myizere y’Abahindu dore ko aribyo nyina yamutoje ndetse buri myaka ibiri yajyaga mu Buhinde.
Ku myaka irindwi y’amavuko, ababyeyi ba Kamala Harris baratandukanye, maze abana na nyina baza kwimukira i Quebec muri Canada, ari naho yigiye amashuri yisumbuye muri Westmount ahamenyera n’igifaransa.
Mu myaka ya 1980 yagarutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ajya kwiga mri Kaminuza ya Howard iri Washington DC aho yakuye impamyabumemyi y’icyiciro cya kabiri muri Politike n’Ubukungu.
Nyuma yagiye kwiga muri Kaminuza ya California mu ishuri ry’Amategeko rya Hastings College of Law, aho yakuye impamyabumemyi mu 1989.
Mu 1990 nibwo Kamala yatangiye akazi ko gukora mu mategeko, ubwo yinjiraga mu rugaga rw’Abanyamategeko b’i California.
Mu 1998 yahawe akazi ko gukora mu Biro by’Umushinjacyaha wa San Francisco, akaba yari ashinzwe kugenza ibyaha, mu 2000 akurira ako gashami.
Umwaka wa 2003, Kamala Harris yatangiye kuzamuka ubwo yagirwaga umushinjacyaha mukuru wa San Francisco atsinze uwari umukoresha we Terence Hallinan.
Mu 2010 yaje guhinduka Umushinjacyaha Mukuru wa Los Angeles, aba umugore wa mbere ufite uruhu rw’irabura ugiye muri uwo mwanya.
Mu 2013, Kamala Harris yabaye umuntu wa mbere i California usezeranyije abagore babiri mu bukwe nk’umugore n’umugabo.
Muri 2014 Kamala Harris yashakanye n’umunyamategeko Doug Emhoff wari ufite abana babiri.
Icyo gihe Harris yiyemeje kurera abo bana ariko abasaba kutazigera bamwita mukase ahubwo ngo mu biganiro bagiranye bemeranyijwe ko bazajya bamwita ‘Mama’ kuko ngo we yumvaga ari mama wabo.
Uyu mugore wakomezaga uzamuka cyane mu myanya, mu Gushyingo kwa 2016 yaje kwinjira muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika atsinze Loretta Sanchez nk’uhagarariye Leta ya California.
Urugendo rwo kwinjira muri White House.
Tariki ya 22 Mutarama 2019, nibwo Kamala Harris yatangaje ko agiye kuziyamamaza mu matora ya Perezida yari kuba mu 2020.
Ku wa 11 Kanama 2020, Joe Biden wahataniraga kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko aziyamaza afatanyije na Kamala Harris nka Visi-Perezida we, ku bw’umuhate yamubonyemo.
Yagize ati ” Ntewe ishema no gutangaza ko nahisemo Kamala Harris, indwanyi itagira ubwoba, umwe mu bakorera igihugu n’umuhate, nka Visi Perezida wanjye tuziyamazanya”.
Ku ya 7 Ugushyingo 2020, Joe Biden yatsinze amatora, aba abaye Perezida wa 46 wa Amerika yungirizwa na Kamala Harris.
Uyu mugore ubwo yari amaze kubona ibyavuye mu matora, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Turabikoze, Joe turabikoze. Ni wowe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzakurira!”
Tariki ya 20 Mutarama 2021, Kamala Harris yarahiriye kuba Visi-Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, aba abaye umugore wa mbere w’irabura ufite amamoko muri Aziya y’Amajyepfo ugeze kuri uwo mwanya.
Nka Visi-Perezida wa Amerika abanyamerika bamushimiye ko yabaye hafi Perezida Joe Biden mu bibazo by’ubuzima yagize, akajya mu bihugu 19 hirya no hino mu Isi agahura n’abayobozi barenga 150.
Tariki ya 19 Ugushyingo 2021, Kamala Harris yayoboye Amerika mu gihe cy’iminota 85, ubwo Joe Biden yari yatewe ikinya, ari gukorera isuzuma ry’ubuzima, aba Umugore wa mbere ubigezeho.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW