Musanze: Insengero 185 zamaze gushyirwaho ingufuri

Insengero 185 zikorera mu Karere ka Musanze zafunzwe, nyuma yo gusurwa bagasanga zitujuje ibisabwa, basaba abayobozi bazo kuzuza ibibura kugira ngo bemererwe kongera gukora nk’uko bisanzwe.

Bimwe mu byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze biri kwitabwaho mu gufunga izi nsengero, harimo kureba insengero zidafite isuku ihagije harimo no kutagira ubwiherero buzima, izituzuye, izitagira imirindankuba, iziri ahantu hatemewe, iziyoborwa n’abayobozi badafite ububasha n’ubumenyi bisabwa, abasengera ahatemewe nko mu buvumo, ku misozi n’ibindi.

Umujyanama muri komite y’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’umuyobozi w’itorero rya Restoration Church mu Karere ka Musanze Pastor Mporana Jonas Matabaro, avuga ko ibikorwa byo kugenzura imikorere y’isengero bisanzwe kandi ari ngombwa.

Gusa asaba ubuyobozi kubikorana ubushishozi ngo kuko hari ubwo bigira ingaruka ku bayoboke baho babura aho basengera, bakayoboka kujya gusengera ahatemewe bikaba byabagiraho ingaruka mbi.

Ati “Abari mu gikorwa cyo gufunga izo nsengero ntabwo harimo abayobozi b’amatorero n’amadini, nk’uko mu gihe cya COVID-19 byagenze, ariko igikorwa bari gukora kirasanzwe kureba isuku ubwiherero uko bumeze kureba urusaku rusohoka mu nsengero kuko ziba ziri hagati mu baturage ntibakwiye kubasakuriza.”

Akomeza agira ati “Ntituzi impamvu itsinda rikora ibi ritashyizemo komite ihagarariye amadini n’amatorero, ariko bari baratwandikiye batumenyesha iby’icyo gikorwa.”

Yongeyeho ko ” Uyu munsi rero amatorero n’amadini menshi bagize ikibazo kuko ubuvugizi dutanga ni ukureba kuko iyo bayafungiye ari menshi hari igihe tugira ikibazo cy’abantu babura aho basengera bakajya ahatemewe nko ku misozi nk’uko byagenze muri Covid-19.”

Pasiteti Matabaro avuga ko icyo gikorwa gikwiriye kugenzurwa neza bakareba ingaruka zacyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobale, agaruka ku byatumye izo nsengero zifungwa, anasaba ba nyirazo gukosora ibyatumye zifungwa kugira ngo bemererwe kongera gukora.

- Advertisement -

Yagize ati” Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu, ikigamijwe ni ukureba uko abo bantu bayobora izo nsengero niba bafite ubushobozi banaduhe seretifika, Kuko umuntu ujya kwigisha abantu 300 abantu 1000 yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya”

Akomeza avuga ko hari n’abasengera ahatemewe nko mu buvumo no ku misozi nabo bakomeje kugirwa inama yo kubireka kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati“Ariko ntitwakwirengagiza ko hari n’abandi baba basengera ku misozi bagiye mu buvumo ahantu badashobora kujyamo ariko kubera ko yizera ko agiye gusenga akajyamo kandi ashobora guhuriramo n’ibibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga ibyo byose nibyo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye nabyo aho habe hafungwa”

Asoza agira inama abayoboke b’amadini n’amatorero gusengera ahantu hemewe kandi heza, anasaba abayobozi babo kunoza ibitanoze no kuzuza ibituzuye bakazabona gusurwa kugira ngo harebwe ko bujuje ibyo basabwaga.

Yagize ati “Ubutumwa twabaha ni uko aba bantu bakwiye guhitamo gusengera ahantu hakwiye bakanareba umuntu ugiye kubaha inyigisho ubushobozi n’ububasha kubyo agiye kubaha, icyo bakwiye kugira ubushishozi mu gusenga ariko bakanareba aho bagiye gusengera ko hafite isuku, kuko ntiwasengera ahatuzuye, ahatagira ubwiherero, hatagira umurindankuba batekereze kujya ahemewe”

Mu Karere ka Musanze habarurwa insengero 312, hakaba hamaze gusurwa izigera kuri 282 muri zo izigera ku 185 basanze zidafite ibyangobwa byuzuye zikaba zamaze gufungwa, ndetse bakaba bakigenzura n’ahandi hagisengerwa hatemewe nko ku misozi, mu buvumo n’ahandi naho bakahafunga.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze