Rwezamenyo: Baraye inkera babyina intsinzi ya Paul Kagame (AMAFOTO)

Nyuma y’uko Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame atsinze amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Rwezamenyo, baraye babyina intsinzi bubakeraho.

Mu mugoroba wa tariki ya 15 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu yatangaje iby’ibanze by’agateganyo byavuye mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Iby’ibanze byatangajwe na NEC, byerakanye ko Perezida Paul Kagame ari we watsinze amatora nyuma yo kugira amajwi 99.15% atsinze Umukandida wigenga, Mpayimana Philippe wagize 0.32% na Dr Frank Habineza wagize 0.53%.

Nyuma y’iyi intsinzi y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ab’inkwakuzi baraye babyina bitewe n’ibyishimo by’uko Umukandida bari bashyigikiye, yatsinze amatora.

Abo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, baraye inkera babyina intsinzi ya Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi muri rusange, cyane ko uyu Muryango wanatsinze amatora y’Abadepite.

Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, ubera mu kigo cy’amashuri cyo ku Ntwali giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo.

Abarimo Umuhuzabikorwa w’uyu Murenge, Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rwezamenyo, Sheikh Ally Kajura n’abandi, bari mu baje kwishimira iyi ntsinzi.

Hirya no hino mu Gihugu, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje gutegura ibirori byo kwishimira intsinzi baharaniye.

Abayobozi bari mu baraye inkera babyina intsinzi ya Perezida Paul Kagame
Bishimiye intsinzi ya FPR-Inkotanyi
Baraye babyinira ku kigo cy’amashuri y’Intwari
Bagaragaje amarangamutima ya bo
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bari bagerageje kwamamaza neza Umukandida wa bo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -