Abanyamerika basabwe kuzinga utwangushye bakava muri Liban

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Liban, yasabye Abanyamerika bari muri icyo gihugu kuzinga utwangushye bagatega iyihuse, kubera ubushyamirane bukomeje gutumbagira mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati.

 

Ni mu gihe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, David Lammy nawe yasabye Abongereza kuva muri Liban vuba na bwangu avuga ko ibintu bishobora kuzamba mu buryo bwihuse cyane.

 

Impuruza z’ibi bihugu zije nyuma y’uko Iran isezeranyije kwihorera bikomeye kuri Israel, yashinje urupfu rwa Ismail Haniyeh umukuru wa Hamas wiciwe i Tehran ku wa Gatatu ushize.

 

Ni iyicwa ryakurikiye irya Komanda Fuad Shukr wa Hezbollah waturikijwe na Israel i Beirut muri Liban.

 

Hari ubwoba ko umutwe wa Hezbollah wo muri Liban, ufashwa na Iran ushobora guteza akaga kuri Israel ugamije kwihorera nk’uko wabisezeranyije.

- Advertisement -

 

Hezbollah yohereje ibisasu bya rokete bibarirwa muri za mirongo muri Israel ariko bishwanyagurizwa mu kirere n’ubwirinzi bwa Israel bwa Iron Dome bufata izo rokete.

 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko abaturage bayo bahitamo kuguma muri Liban bakwiye kwitegura uburyo bwo guhangana n’ibibazo ibyo ari byo byose.

 

Ibiro bikuru by’Ingabo za Amerika byatangaje ko bigiye kohereza andi mato y’intambara n’indege z’intambara byo gufasha Israel kwirinda guterwa na Iran n’indi mitwe yariye karungu.

 

Ni mu gihe Canada yaburiye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo muri Israel no kudakandagiza ikirenge muri Liban.

 

Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nayo yasabye abaturage babwo kuva muri Liban mu buryo bwihuse.

 

Kugeza ubu indege nyinshi z’ubucuruzi zahagaritse ingendo ziva n’izijya muri Liban ndetse no muri Israel kuko ibintu bishobora kuzamba mu mwanya muto.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW