Abanyamulenge bashinze ibuye ry’urwibutso rw’abiciwe mu Gatumba

Abanyamulenge batuye mu Bwongereza, i Burayi no ku mugabane w’Amerika bibutse ababo biciwe mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi.

Iki gitero cyagabwe n’imitwe yijwaje intwaro irimo FNL-PARIPEHUTU mu ijoro rya tariki ya 13 Kanama 2004, cyicirwamo Abanyamulenge bagera ku 166.

Tariki ya 18 Kanama 2024, Abanyamulenge batuye i Burayi na Amerika bibukaga ubwo bwicanyi.

Bashinze ibuye mu Bwongereza rizajya rikoreshwa nk’urwibutso rwo Kwibuka ababo biciwe mu Nkambi ya Gatumba mu myaka 20 ishize.

Teresa Pepper, wahagarariye Umuyobozi w’Umujyi wa Salford, yavuze ko ubwicanyi byabereye mu Nkambi ya Gatumba bukwiriye guhora bwibuka, bukabera isomo abandi.

Abanyamulenge n’inshuti zabo bavuze ko bishimira kuba babashije kubona bwa mbere aho bazajya bajya Kwibuka ababo no kubaha icyubahiro.

Umuryango GRSF (Gatumba Refugees Survivors Foundation) uhuza abarokotse iki gitero uvuga ko watanze ikirego mu rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, urusaba gukurikirana abagize uruhare muri iki gitero, ariko nta kirakorwa.

GRSF isobanura ko kandi yanatanze ikirego mu Burundi no muri RDC, usaba ubutegetsi bw’ibi bihugu gukurikirana aba bantu, cyane ko imitwe yitwaje intwaro yabo yakoreraga muri ibi bihugu byombi, gusa nabwo ngo nta cyakozwe.

- Advertisement -

Ibuye ry’urwibutso ryanditseho amazina y’abiciwe mu nkambi yo mu Gatumba

Bamwe mu bajenama ba komine ya Salford bitabiriye uyu muhango

Abakuru n’abato bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu Banyarwanda bafashe mu mugongo Abanyamulenge

UMUSEKE.RW