Gen Muhoozi yanyuzwe n’uko yakiriwe mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo we n’intumwa bari kumwe mu Rwanda bakiriwe, ashimangira ko hagomba kubaho umubano wa kivandimwe hagati y’ibihugu.

Tariki 10 Kanama 2024, nibwo Gen Kainerugaba yageze i Kigali aje mu irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ryabaye ku Cyumweru.

Gen Muhoozi yaje gukomerezaho asura n’icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda aganira na Gen. Mubarak Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu butumwa yanditse kuri X, Gen. Muhoozi yashimiye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame na Gen. Muganga, kubera uburyo intumwa za Uganda zakiriwe mu Rwanda.

Yanditse Ati” Ndashaka kuboneraho umwanya wo gushimira Nyakubahwa Paul Kagame, Madamu wa Perezida Jeannette Kagame, mugenzi wanjye [ Umugaba Mukuru w’Ingabo], Jenerali Mubarak Muganga, n’abayobozi bose n’abasirikare ba RDF kubera uburyo bakiriye neza intumwa zacu mu Rwanda. Harakabaho umubano wa kivandimwe hagati ya Uganda n’u Rwanda. Harakabaho Urukundo [Rukundo Egumeho!]”.

Gen Muhoozi ashimirwa ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warajemo agatotsi.

Aho yakoreye ingendo zitandukanye i Kigali akaganira na Perezida Paul Kagame, ndetse bikagera naho afata umwanzuro wo kwizihiriza ibirori by’isabukuru y’amavuko ye mu Rwanda.

Perezida Kagame nawe yigeze gushimira Gen Muhoozi uruhare yagize mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Icyo gihe yagize ati “Turabona amahoro hagati y’ibihugu byacu. Mushobora kugira amahoro ariko hari igihe bitaba ngo mube inshuti, ariko ubu ndatekereza ko ubu byombi tubifite. Turi inshuti ndetse dufite n’amahoro. Warakoze General Muhoozi ku ruhare wagize muri ibi, kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.”

- Advertisement -

Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni akunda kugaragaza kenshi ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by’abavandimwe, bityo ko bikwiye guhahirana, ababituye bakagenderana nta mbogamizi bahura na zo.

Gen Muhoozi na Gen Mubarakh Muganga

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW