Perezida Tshisekedi arwariye mu Bubiligi

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi byemejwe ko ari i Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi aho ari kwitabwaho n’abaganga kubera ibibazo by’uburwayi bumumereye nabi.

Ni ibyemejwe na Perezidansi ya RD Congo mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 31 Nyakanga 2024.

Ni Tshisekedi wari utegerejwe i Kisangani mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abanye-Congo nk’uko ubutegetsi bwe bubyita.

Perezidansi yavuze ko Tshisekedi yagiye mu Bubiligi gukurikiranwa n’abaganga ngo bamuvure ingasire z’uruti rw’umugongo.

Yavuze ko umukuru w’igihugu cya RDC yabanje kwitabwaho n’itsinda ry’abaganga be mu bitaro bya gisirikare bya Camp Tshatshi.

Tshisekedi uvuga ko amaranye igihe ububabare bw’umubiri, muri Werurwe 2022 nibwo yatangiye kugana ibitaro byo mu Bubiligi kugira ngo avurwe.

Icyo gihe yabwiye abakozi ba Ambasade ya RDC mu Bubiligi ko yemeye kubagwa kuko yari afite ububabare bukabije.

Yagize ati “Nagize inzobere zamvuye. Ubu nshobora kugendana ‘Minerve’ mu gihe runaka kugira ngo amagufwa n’uruti rw’umugongo bitavunika. Imana ishimwe, ndacyariho”.

Tshisekedi yaherukaga mu Bitaro byo mu Bubiligi muri Mata 2024, icyo gihe byemejwe na Perezidansi ya Congo, hari nyuma y’iminsi hibazwa irengero rye.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi arwaye indwara y’umutima na “Prostate” akaba amaze iminsi igera kuri irindwi yitabwaho n’abaganga i Buruseli mu Bubiligi.

Minisitiri w’Intebe, Judith Tuluka Suminwa niwe wahawe ububasha bwo guhagararira Tshisekedi mu gikorwa cyo kwibuka Genocost kigomba kubera i Kisangani.

Perezida Felix Tshisekedi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW