RDC: Abarenga 200 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato

Kugeza n’ubu nta makuru araboneka ku bantu 200 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu mugezi wa Lukeni mu ntara ya Mai-Ndombe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ku wa 19 Kanama nibwo hasakaye amakuru ajyanye n’iyo mpanuka y’ubwato bwari butwaye abantu barenga 300 berekezaga i Nioki bavuye ahitwa Oswhe.

Bikiba inzego z’ubuyobozi zo mu ntara ya Mai-Ndombe zagaragaje ko batangiye iperereza kugira ngo barebe niba hari abo barokora.

Fidèle Lizorongo Mpamunao, umuyobozi wa sosiyete sivile muri teritwari ya Kutu, yabwiye Radio OKAPI ko abantu 40 barohowe ari bazima, mu gihe batatu babonetse bapfuye.

Guverineri w’Intara ya Mai-Ndombe Kevani Lebon, yavuze ko ayo makuru ariyo, aho yagize ati “Ayo makuru niyo, hari ubwato bwarohamye bwari burimo abarenga 300 ndetse bamwe muri bo baburiwe irengero.”

Si ubwa mbere impanuka nk’izi zibaye mu ntara ya Mai-Ndombe, kuko akenshi usanga hari ubwato bwikorera abantu n’ibintu birenze ubushobozi bwabwo inshuro nyinshi bunashaje.

Muri Kamena uyu mwaka kandi abantu 86, barimo abana 21, barapfuye nyuma yuko ubwato burohamye mu mugezi wa Kwa, mu ntara ya Mai-Ndombe.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -