Uko Musonera yakuwe ku rutonde rw’Abadepite ba FPR-Inkotanyi

Muhanga: Musonera Germain wari wiyamamaje kuba Umudepite ku rutonde rwatanzwe na FPR-INKOTANYI, habura amasaha make ngo bage kurahira yahise akurwa ku rutonde.

Abazi amakuru ye bamushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe muri abo barimo abari batuye muri Komini Nyabikenke muri Muhanga, mbere ya Jenoside bavuga ko batunguwe no kubona Musonera Germain agarutse kwiyamamariza i Kiyumba ahahoze ari i Nyabikenke kuko bataherukaga kumuca iryera kuva afunguwe.

Babwiye UMUSEKE ko Musonera Germain yakoraga muri Komini mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinzwe Urubyiruko, bakamushinja kwicisha Umututsi wari wamuhungiyeho.

Abatanze amakuru bavuga ko nyuma ya Jenoside bamureze agafungwa bongera kumva ko yafunguwe guhera ubwo ntiyongera kugaruka i Kiyumba.

Umwe yagize ati: “Twongeye kumubona ejo bundi aje gushaka amajwi twandikira Inzego zitandukanye tumushinja ibi byaha dutegereje igisubizo.”

Uyu avuga ko inyandiko banditse ababishinzwe batari kwemera kuyirenza ingohe ngo bamwemerere kurahira nk’Umudepite.

Aba bavuga ko hari n’abo mu muryango we bamutanzeho amakuru, ariko arirengagizwa ariyo mpamvu bifuza ko dosiye ye ikorwaho iperereza ryimbitse kugira ngo Musonera Germain aryozwe ibyo yakoze.

Musonera Germain ushinjwa ibi byaha, abajijwe icyo atekereza ku mpamvu yaba yatumye avanwa kuri lisiti y’Abadepite, ndetse n’ibyaha ashinjwa, avuga ko nta gisubizo afite yaha Itangazamakuru kuko byafatwa nko kubangamira iperereza ririmo kumukorwaho.

- Advertisement -

Ati: “Wakwihanganye iyi dosiye ukayihorera ko iri mu bibazo byinshi.”

Cyakora bamwe mu bakurikiranye uko iyi dosiye ya Musonera Germain iteye, bavuga ko hari abahawe indonke ngo bamushinjure agafungurwa, bakavuga ko umubyeyi washinjaga Musonera kwica umugabo we, yaje gupfa mu myaka ishize.

Gusa bagahamya ko hari abasigaye bazi neza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musonera Germain amakuru agaragaza ko yakoze mu nzego zitandukanye, harimo imiryango itari iya Leta no muri Leta, akaba yarakoze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, atarajya kwiyamamaza mu bazaba Abadepite yanakoraga mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Urwego rw’Ubugenzacyaha ku bijyanye n’iyi nkuru ariko nta makuru twabonye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.