Ababyeyi ntibakozwa guherekeza abangavu gukuramo inda kwemewe

GASABO: Ababyeyi barasabwa gutinyuka bakaganiriza abangavu ku ngamba bagomba gufata kugira ngo birinde gutwita inda z’imburagihe, kandi mu gihe basamye, bakabafasha mu rugendo rwo kwaka serivisi yo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni ibyaganiriweho ku wa 26 Nzeri 2024, ubwo Umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural wifatanyaga n’Abaturage bo mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuboneza urubyaro.

Ni muri gahunda z’umushinga ujyanye n’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda,  Réseau des Femmes ikorera mu mirenge yose 15 y’akarere ka Gasabo.

Ni umushinga ifatanyamo n’umuryango w’Abanya Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affairs Mondiales Canada.

Mu biganiro bifunguye, ababyeyi basabwe gutinyuka bakaganiriza abana babo uburyo bakoresha birinda gusama.

Beretswe ko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera kuba utwite ari umwana.

Ni itegeko rivuga ko iyo nda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22, umwana agaherekezwa n’umubyeyi cyangwa umurera kandi bigakorwa na muganga wemewe na Leta, n’kigo cy’ubuvuzi cyabiherewe uburenganzira.

Ku ngingo yo guherekeza abangavu kwa muganga basaba serivisi yo gukuramo inda, hari ababona ko ari amahano, bavuga ko gukuramo inda ari ukwica.

Umubyeyi utashatse kwivuga izina yavuze ko umwana we atwise atashyigikira ko akuramo inda ahubwo yamufasha.

- Advertisement -

Yagize ati “Igise kiraryana; sinajyana umwana kwa muganga ngo bamukuremo inda. Umubyeyi ukora ibyo ntaho ataniye n’uwica. Iyo ibibazo bije uhangana nabyo.”

Mugenzi we ati “Bisa nko guha abana b’abakobwa uburenganzira bwo kwitwara uko bashaka; mba numva yabyara, kuko n’ubundi aba yayitwaye.”

Twagirayezu François, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Rutunga, yagaragaje ko abangavu batinya kubegera kugira ngo babagire inama ku buzima bw’imyororokere cyangwa kubaha ubufasha bwo kuringaniza imbyaro.

Ati “Abakobwa bato ntibumva neza ibyo bibazo mu karere kacu, ariko turabigisha kugira ngo babashe kubyumva neza.”

Gusa hari abagaragaje ko gukuramo inda zatewe abana bataruzuza imyaka y’ubukure nta kibazo biteye, kuko benshi muri bo bemera ko umuntu afite uburenganzira bwo gufata imyanzuro ku buzima bwe.

Olive Nyampundu, umukozi wa Réseau des Femmes, yabwiye ababyeyi ko bibabaza iyo umwana atangiye kwishora mu mibonano mpuzabitsina.

Ati” Iyo umenye ko umwana wawe akora imibonano mpuzabitsina, ibyago byo gutwita no kubyara biba bitangiye kuba byinshi.”

Yasobanuriye ababyeyi ko bibareba kwegera abangavu bakabaganiriza ku bijyanye no kwirinda gusama, no kumva akamaro ko gukoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro.

Ati “Ugomba kumwereka inzira arimo, ukamwereka ko ashobora gusama akabyara akiri umwana. Iyo bakora imibonano mpuzabitsina, akenshi ntibumva ko bishobora kuvamo inda.”

Nsabimana Matabishi Désiré, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutunga, yatangaje ko bateganya kongera ingufu mu kwigisha abakobwa bakiri bato ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yavuze ko hakiri imyumvire yo guhishira abateye inda abangavu, bigirwamo uruhare n’ababyeyi baba bateze amaronko ku bangije ubuzima bw’abo bana.

Ati” Ibyo bigatuma bwa burenganzira bw’umwana watewe inda budakorwa, ariko mpamya ko inyigisho zibaye nyinshi ku rubyiruko iyi myumvire nayo izahinduka.”

Ingingo ya 125 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera kuba utwite ari umwana.

Kutaryozwa icyaha binashingira ku kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; cyangwa yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Undi wemerewe gukuramo inda mu Rwanda ni uwayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri. No kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, nabyo bituma nta buryozwacyaha bubaho.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagore n’abakobwa 4,378 bakuriwemo inda hagati ya 2020 na 2023.

Ababarirwa muri 60% by’abakuriwemo inda bafashwe ku ngufu, 32% zari zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, naho 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.

Olive Nyampundu, umukozi wa Réseau des Femmes
Ababyeyi babajije ibibazo bitandukanye
Abajyanama b’ubuzima bavuga ko begera abangavu bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere
Inshuti z’umuryango zasabwe guhangana n’amakimbirane yo mu ngo akururira abangavu kugwa mu bishuko
Bahawe imfanshanyigisho z’uko kwaka serivisi yo gukuramo inda bikorwa
Nsabimana Matabishi Désiré, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutunga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW