Abashatse guhirika Tshisekedi ku butegetsi bakatiwe urwo gupfa

Abantu 37 barimo abanyamahanga bakatiwe urwo gupfa nyuma y’uko urukiko rubahamije kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Coup d’etat yapfubye.

Ku ya 19 Gicurasi 2024, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wari ugamije guhirika ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi.

Icyo gihe Igisirikare cya Congo binyuze mu muvugizi wacyo Brigadier General Sylvain Ekenge cyavuze ko abagerageje gukora iyo ‘Coup d’Etat’, batawe muri yombi, abandi baricwa barimo n’uwari uyoboye ako gatsiko, Capt Christian Malanga, Umunye-Congo wabaga muri Amerika.

Nyuma hatangiye urubanza rwaregwamo abantu barenga 50 barimo abanyamahanga abafite Ubwenegihugu bwa Canada, Amerika n’Ubwongereza bashinjwa kuba muri uwo mugambi wapfubye.

Urukiko rwa Gisirikare rwaje gusomera abo bantu, maze abagera kuri 37 barimo abanyamahanga baturuka muri Canada, U Bwongereza n’u Bubiligi bakatirwa urwo gupfa.

Muri urwo rubanza abantu 14 babaye abere, abandi bahabwa iminsi itatu yo kujurira.

Icyo gihano bakatiwe hashize igihe kinini nta muntu uricwa, ahubwo kigasimbuzwa igihano cya burundu.

Gusa muri Werurwe cyasubiyeho bubo Leta ya Congo yita Abagambanyi.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -