Amavubi yitegura Nigeria agiye gukina umukino wa gicuti

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igiye gukina na Police FC umukino wa gicuti mu kurushaho kwitegura umukino u Rwanda ruzakiramo Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, ni bwo Ikipe y’Igihugu yageze mu Rwanda ikubutse muri Libya, aho yanganyirije na Libya igitego 1-1 mu mukino wa mbere w’itsinda rya kane mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza umukino wa kabiri mu itsinda uzaba mu cyumweru gitaha, Amavubi yateguye umukino wa gicuti azahuramo na Police FC, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, muri Stade Amahoro, saa Yine za mu gitondo.

Icyakora, Abafana ntibemewe kuri uyu mukino kuko uri mu rwego rw’imyitozo, na cyane ko iminota izakinwa atari 90 isanzwe y’umukino.

Kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Frank Torsten Spittler n’abasore be bakoze imyitozo ya mbere nyuma yo kugaruka mu gihugu.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro yitabiriwe na Niyibizi Ramadhan wa APR FC wasimbuye Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ mu mwiherero, mu rwego rwo kongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi.

Umukino u Rwanda ruzakiramo Nigeria uteganyijwe ku wa Kabiri,  tariki 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro saa Cyenda z’igicamunsi.

Amavubi azakina na Police FC umukino wa gicuti utegura Nigeria
Jojea akomeje gukaza imyitozo
Gilbert mu myitozo y’Amavubi
Rutahizamu akomeje gukaza imyitozo
Kapiteni w’Amavubi, Djihadi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW