Basketball: APR yisubije igikombe cya shampiyona – AMAFOTO

APR BBC yatsinze Patriots amanota 73-70 mu mukino wa gatandatu wa nyuma wa Kamarampaka, yongera kwisubiza Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda imikino 4-2.

Uyu mukino wa gatandatu muri iyi mikino izwi nka “Betpawa playoffs 2024” wabaye ku Cyumweru, tariki 23 Nzeri 2024, muri BK Arena, saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba.

Ikipe y’Ingabo yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ihite itwara Igikombe cya Shampiyona kuko yari izigamye intsinzi eshatu kuri ebyiri za Patriots, kandi ikipe itwara igikombe iba isabwa gutsinda imikino ine.

Ni mu gihe Patriots yo yasabwaga gutsinda kugira ngo banganye intsinzi 3-3, bityo biyambaze umukino wa karindwi.

Patriots yasabwaga gutanga byinshi muri uyu mukino, yatangiye neza, yegukana agace ka mbere ku manota 19-17. Icyakora, ntiyahiriwe n’agace ka kabiri kuko APR yagatwaye ku manota 19-14.

Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 33 ya Patriots BBC.

Patriots itari ifite William Perry wavunitse mu mukino wa gatanu yagorwaga no gutsinda cyane; ibyatumye itakaza agace ka gatatu irushwa amanota arindwi (25-18).

Kugeza ubwo, ikinyuranyo cy’amanota APR yarushaga Patriots cyari kimaze kuba amanota 10. Patriots yakoze iyo bwabaga ngo igikuremo mu gace ka nyuma, ariko birangira itabigezeho nyuma yo gutwara aka agace ku manota 19-12.

Umukino warangiye APR BBC itsinze amanota 73-70, ihita itwara Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kikaba igikombe cya 15 cya Shampiyona itwaye muri rusange.

- Advertisement -

APR BBC yahembwe miliyoni 15 Frw, Patriots BBC ya kabiri ihabwa miliyoni 7.5 Frw, mu gihe REG BBC yabaye iya gatatu yo yahawe miliyoni 3.5 Frw.

Isaiah Miller wa APR BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’iyi mikino (MVP), anahabwa miliyoni 2 Frw yahawe na BetPawa.

Ni mu gihe, abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona isanzwe (Regular Season), bayobowe na Chadie Bowie wa Kepler BBC wabaye uwahize abandi.

Pitchou Manga wa REG BBC yabaye uwugariye neza na Ndizeye Dieudonné wabaye uwatsinze amanota atatu menshi, mu gihe Henry Mwinuka utoza Patriots BBC yabaye umutoza mwiza w’umwaka.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya BetPawa Playoffs, ikipe ya APR BBC ni yo igomba guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya Basketball Africa League (BAL), ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ubwo APR BBC iheruka guhagararira u Rwanda muri BAL yaviriyemo mu mikino y’amajonjora yakiniwe i Dakar muri Sénégal, ntiyabasha kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali mu Rwanda muri BK Arena.

Nyuma yo gufasha ikipe ye, Miller yabaye umukinnyi mwiza
APR BBC yisubije igikombe yaherukaga muri shampiyona y’umwaka ushize
Miller yahembwe nk’uwitwaye neza kurusha bagenzi be
Perezida wa Ferwaba, Mugwiza Désire, ari mu batanze ibihembo
Ryari ijoro ryiza ku kipe y’Ingabo
Bishimiye Miller wabaye mwiza muri uyu mukino
Abakunzi ba Basket bo baryohewe
Umutoza bamushimiye
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, byari ibyishimo ku bakinnyi b’ikipe y’Ingabo
Byari ibyishimo impande zose
Ntore nawe yatanze akazi gakomeye
Abeza ba Patriots BBC batanze byose ariko ntiwari umwaka wa yo
Patriots BBC yanyuzagamo igakora amanota
Banyuzagamo bagaha akazi ikipe y’Ingabo
Ikipe y’Ingabo yisubije igikombe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW