Burera: Umugore yakase ijosi umwana we, ahita yishyikiriza RIB

Tumushime Pélagie wo mu Karere ka Burera yakaje ijosi umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu, maze yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Byabereye mu Mudugudu wa Tatiro, Akagari ka Cyahi, Umurenge wa Rugarama, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024.

Umwana wishwe yitwa Niyompanzamaso Ntikozisoni Esther.

Amakuru UMUSEKE wamenye n’uko mu gitondo umwana yabwiye nyina ko atazajya ku ishuri, nyina arabimwemerera, birirwa baryamye.

Nyuma, uwo mugore yumvise ashaka kwica umwana we, amukura ku buriri amuryamisha hasi, amukata ijosi n’icyuma, arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide, yahamirije UMUSEKE ko ayo mahano yabaye.

Ati“Nibyo uwo mubyeyi yihekuye arubatse afite umugabo ufunzwe, byabaye uyu munsi saa moya za mu gitondo yishyikirije RIB. Icyabiteye ntabwo kiramenyekana biracyakurikiranwa”

Yasabye abaturage ko uwaba afite ikibazo wese yajya yegera inzego z’ubuyobozi zikamufasha, aho kugira ngo abiture inzirakarengane

Uwihekuye ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Cyanika.

- Advertisement -

 

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW