Dr Kiiza Besigye yashenguwe n’iraswa rya Bobi Wine

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr. Kiiza Besigye, yashenguwe n’iraswa rya Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, akaba umuyobozi w’ishyaka rihanganye n’ubutegetsi bwa Jenerali Yoweli K Museveni.

Bobi Wine yarashwe mu kaguru ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, mu gace ka Bulindo, aho bivugwa ko yabanje gushyamirana n’abashinzwe umutekano.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga Bobi Wine arandaswe mu maboko atabasha guhagarara.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Dr Kiiza Besigye yavuze ko ibyabaye kuri Bobi Wine ari ubugizi bwa nabi busanzwe bukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Dr Besigye yavuze ko Polisi ya Uganda ari igikoresho cya Perezida Museveni mu kuburagiza no guhonyora abatavuga rumwe na we.

Yagize ati “Dushingiye ku makuru ya LOP Ssenyonyi, ibikomere Hon Kyagulanyi afite byatewe na Grenades z’ubwoko bwa Tear Ball, UPF ikoresha by’umwihariko mu buryo bwo guhohotera, si ugucunga umutekano.”

Yongeyeho ko bamaganye Polisi ya Uganda kubera gukomeza kwica uburenganzira bwa muntu kandi ko bari gusengera Bobi Wine kugira ngo akire vuba.

Abo mu ishyaka rye rya NUP bavuze ko “Abashinzwe umutekano bagerageje kwambura ubuzima Perezida wacu, Bobi Wine. yarashwe mu kaguru, ndetse arakomereka mu buryo bukomeye mu gace ka Bulindo mu karere ka Wakiso”.

Bobi Wine yajyanywe mu bitaro bya Nsambya, aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW