Goma: Umunyamakuru yarashwe n’abantu batazwi

Umunyamakuru witwa Edmond Bahati, akaba yari umuhuzabikorwa wa Radio Maria y’i Goma yishwe arashwe n’abantu batazwi.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Nzeri, 2024.

Abantu batazwi bitwaje intwaro barashe uriya munyamakuru ari ku muhanda witiriwe Lusuli, mu gace ka Ndosho.

Edmond Bahati yarashwe amasasu mu gatuza atashye iwe, abamurashe bafata inzira baragenda.

Ihuriro ry’Abanyamakuru muri Congo Kinshasa, UNPC ishami rikorera muri Kivu ya Ruguru ryamaganye ubwicanyi bwakorewe uriya munyamakuru.

Ryasabye ubuyobozi kurinda abanyamakuru, n’abatuye Umujyi wa Goma muri rusange.

Uyu muryango uratabariza undi munyamakuru witwa Philippe Birego umaze iminsi aterwa ubwoba.

Umujyi wa Goma ukomeje kurangwamo umutekano muke uterwa n’abantu bitwaje intwaro barimo ingabo za Congo, FARDC n’urubyiruko rwa Wazalendo bakora ibikorwa by’ubujura.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -