Imyitwarire mibi mu byatumye abarimo Sahabo batari mu Amavubi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Trosten Spittler, yahishuye ko imyitwarire mibi ari yo ntandaro yo kutongera guhamagara Hakim Sahabo na Rafael York mu bakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Muri Kanama 2024 ubwo abatoza b’Amavubi bahamagaraga abakinnyi 36 bavuyemo abakinnye imikino ibiri ya Libya na Nigeria, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, Rafael York ukina muri Suède na Hakim Sahabo ukina mu Bubiligi ntibigeze bitabazwa.

Kuri iyo nshuro ntibyatunguye benshi kuko Hakim Sahabo yari akirutse imvune kandi na  Rafael York byari uko, na cyane ko we yavunikiye mu mukino wo muri Kamena Bénin yatsinzemo u Rwanda ibitego 1-0, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi .

Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Gatanu, tariki 27 Nzeri 2024, ubwo umutoza Frank Trosten Spittler yatangazaga abakinnyi 39 azakuramo abakinnyi azakoresha mu mukino ibiri azakinamo na Bénin mu kwezi gutaha, aba bakinnyi bombi bongeye kutagaragara ku rutonde rw’abahamagawe.

Agaruka ku mpamvu yahisemo kongera kubirengagiza, umutoza Trosten yavuze ko ahanini bishingiye ku myitwarire yabo idahwitse.

Kuri Rafael York yasubije agira ati “Ubwo aheruka kuza yahishaga imvune ku mpamvu ze bwite, wenda zumvikana ku bandi, ariko kuri njye zinyuranyije n’umujyo w’ikipe. Niba avuze ko ameze neza kandi atameze neza, akabikora mu mukino w’irushanwa, aho byansabye kumushyira hanze nyuma y’iminota mike kubera iyo mvune, bigomba kugira ingaruka, kandi izi [kudahamagarwa] ni zo ngaruka.”

Iyi myitwarire yita idahwitse ni na yo yagarutseho ubwo yavugaga kuri Hakim Sahabo.

Ati “Sahabo ajya kumera kimwe na York. Anteza ibibazo cyane mu ikipe kubera uburyo afata ibintu. Menya nta mukinnyi ndaganira cyane nka we. Abatoza banyungirije baraganiriye, nganira na we ari hamwe na kapiteni, yewe nanamushyize no mu cyumba kimwe na kapiteni ngo baganire, ariko yanze guhinduka.”

Yakomeje agira ati “Ubushize yari yavunitse ariko ubu ari gukira gusa, numvise ibihuha ko naho afitanye ibibazo n’umutoza. Muri iki gihe ntabwo ndaba muhamagara.”

- Advertisement -

Yamugiriye inama yo gukosora imyitwarire ye niba ashaka kuzaba umukinnyi mwiza mu gihe kiri imbere kuko akiri umukinnyi muto, kandi ko imiryango yo kugaruka mu ikipe y’igihugu icyuguruye mu gihe cyose yahinduka.

Abandi bakinnyi batabonye umwanya wo guhamagarwa yakomojeho ni Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Rayon Sports na Byiringiro Lague ukinira Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède.

Kuri Seif, umutoza yavuze ko amuzi neza kuko amaze iminsi areba uko yitwara mu mikino akina, ariko ko yabonye ari ngombwa guha amahirwe abandi bakinnyi bashya bakina ku mwanya umwe, harimo na Ngabonziza Pacifique wa Police FC.

Byiringiro Lague n’ubwo amaze iminsi abona iminota yo gukina mu ikipe ye, Trosten Spittler yavuze ko impamvu atakimuhamagara ari uko atinda kumva vuba ibyo amwifuzaho gukina, bityo ko atamwihanganira mu gihe aturuka hanze y’Igihugu, aho nta gihe kinini cy’imyitozo bamarana.

Amavubi azatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024, yitegura Bénin bazahura mu mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Biteganyijwe ko tariki ya 11 Ukwakira Amavubi azakina na Bénin umukino ubanza uzabera i Abidja, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Ukwakira.

U Rwanda rufite amanota abiri mu mikino ibiri nyuma yo kunganya na Libya na Nigeria. Itsinda rya Gatatu riyobowe na Nigeria n’amanota ane, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota atatu.

Hakim Sahabo ntibimeze neza mu kipe ye
Torsten yavuze ko Sahabo bizamugora kugaruka mu Amavubi

Rafaer York [uri iburyo] amaze iminsi agorwa n’ibibazo by’imvune
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW