Intwaro zafasha APR kwivana mu Misiri

Nyuma yo kunganya na Pyramids FC igitego 1-1  mu mukino ubanza mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya meber iwayo, CAF Champions League, ikipe ya APR FC irasabwa kugira ibyo yirinda mu Misiri kugira ngo ibe yabasha kuhivana neza.

Mu mukino ubanza, ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, ibifashijwemo na myugariro wa Pyramids FC, Muhamed Chibi witsinze igitego, ikipe zombi zaguye miswi zinganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Kigali.

Abakurikiye uyu mukino, babonye ko iyi kipe yo mu Misiri, yabanje kwifata ntiyerekana umukino wa yo mu minota 45 y’igice cya mbere ariko mu gice cya Kabiri ntacyo gusiga inyuma yari ifite ndetse yanatsinze nyuma yo gutsindwa igitego, yahise imera nk’iriye Amavubi.

APR FC yagiye mu Misiri ifite umukoro ukomeye wo gushaka intsinzi cyangwa kunganya hejuru y’igitego kimwe kugira ngo ibashe kuba yasezerera aba banya-Misiri n’ubwo ari akazi gakomeye nko kurira umusozi.

Muri byinshi bisabwa gukorwa n’ikipe y’Ingabo, UMUSEKE wageregaje kwegeranya bimwe mu byazayifasha kuba yabasha gusezerera Pyramids FC n’ubwo benshi babibona nk’ibidashoboka.

Kwirinda ko Pyramids FC izabatanga igitego!

Mu gihe cyose ikipe ya APR FC yatsindwa igitego hakiri yo itarakibona, byazahita bisubiza irudubi imibare yose y’iyi kipe kuko bizaba biyisaba byibura kubona ibitego bibiri kuzamura kandi ni akazi gakomeye.

Ariko mu gihe cyose iyi kipe ihagarariye u Rwanda yabona igitego mbere cyangwa ikabasha gucunga izamu ryayo neza ntiyinjizwe, byayigeza ku kuba yo yakibona ariko yabanje kubuza uwo bahanganye kukimutsinda.

Kutarekura mu minota 90 y’umukino!

- Advertisement -

Abakinnyi ndetse n’umutoza wa APR FC, barasabwa kuzatanga byose bafite ntacyo basize inyuma ndetse bakitegura guhangana kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Ibi mu gihe baba babashije kubikora neza kandi bakabigeraho, byatuma ikipe ya Pyramids FC itabona uko yisanzura igakora ibyayo uko yabiteguye, bityo kubona igitego biyigore.

Kwikuramo ko umusifuzi azabiba!

Kimwe mu byo umutoza wa APR FC, Darko Novic agomba kwibutsa abakinnyi be, ni ukubanza gukura mu mutwe ko uzayobora uyu mukino azaba ahengamiye ku ruhande rw’Abanya-Misiri.

Kuko igihe cyose abakinnyi bazaza bishyizemo ko umusifuzi aza guhengamira ku ruhande rumwe, bizatuma bibagirwa inshingano zabazanye bityo gutsindwa byorohe uko.

Ariko mu gihe cyose bazakura mu mutwe ko umusifuzi ari bubasifurire nabi, bakazakina umukino wabo, bashobora kuzagora uwo bazaba bahanganye nk’uko babigezeho mu mukino ubanza.

Kudashyiramo abakinnyi benshi bugarira!

Abasesengura umupira w’amaguru, bahuriza ku cyita kigira kiti “Kugarira neza ni ugusatira.” Bisobanuye ko mu gihe usatira uba ushobora guca intege ikipe muhanganye ku buryo no kubona igitego biba bishoboka.

Umutoza Darko arasabwa gukinisha abakinnyi bazi gutindana umupira kandi bashobora no gukoresha amakosa kandi batekereza mu buryo bwihuse, kuko uko bihutisha ibyo bakora ninako kubona igitego biba bishoboka.

Ariko uko ukinisha abakinnyi benshi bugarira, ni ko bituma ikipe muhanganye igusanga mu gice cyawe ikaba yagukoresha amakosa menshi yavamo ibitego.

Gucungira hafi Fiston Mayele!

Fiston Kalala Mayele, ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza kugeza ubu yaba muri shampiyona ya Misiri no mu kipe y’Igihugu. Ntibisaba ko abona uburyo bwinshi mu mukino ngo abe yagutsinda igitego.

Ni yo mpamvu bisaba ko ba myugariro ba APR FC bagomba kuzamucungira hafi cyane, kuko n’igitego Pyramids FC yaboneye i Kigali, ni uyu rutahizamu wagitsinze ku mupira wari uvuye muri koruneri. Mu gihe babasha kumucunga neza, byaba bishoboka ko no gutsindwa igitego byazagorana.

Mu gihe ibi byose byakundira APR FC, nta kabuza ko yatahukana intsinzi i Rwanda maze ikazahita igera ku nzozi imaze igihe irota zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Umukino wa Pyramids FC na APR FC uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki  ya 21 Nzeri 2024, Saa mbiri z’ijoro za Kigali.

Abashobora kubanzamo: Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clèment, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Taddeo Lwanga, Mamadou Lamine Bah, Mamadou Sy, Seidu Dauda Yussif.

APR FC irasabwa gukora ibyo benshi babona ko bidashoboka
Lwanga yakinnye neza umukino ubanza
Amakipe yombi yaguye miswi mu mukino ubanza [1-1]
Barasabwa kuzacungira hafi Fison Mayele

UMUSEKE.RW