João Lourenço yoherereje ubutumwa Tshisekedi ku biganiro bya Luanda

Perezida João Lourenço wa Angola uri guhuza u Rwanda na DR Congo mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu karere, yoherereje ubutumwa mugenzi we wa DR Congo Félix Tshisekedi.

Ni ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola.

Ibikubiye muri ubu butumwa ntabwo bizwi kugeza ubu, gusa nyuma yo kubutanga Téte Antonio yabwiye abanyamakuru ibisa n’aho ibiganiro ku rwego rwabo (ba minisitiri) byarangiye.

Antonio yabwiye abanyamakuru ko na we atazi ibiri mu butumwa yazanye, ariko ko Perezida Tshisekedi yashimye akazi kakozwe na ba minsitiri b’ububanyi n’amahanga.

Mu byumweru bishize, abakuru b’ubutasi, igisirikare n’ububanyi n’amahanga bahuriye i Luanda, n’i Rubavu mu Rwanda biga ku “umushinga w’amahoro wageza ku mahoro arambye” Perezida João Lourenço yahaye bagenzi b ‘u Rwanda na Congo.

Minisitiri w’itumanaho wa DR Congo, mu cyumweru gishize yavuze ko i Luanda “turimo gukora ku bintu bibiri; ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuhava (muri DR Congo)”.

Mu mpera z’icyumweru gishize abashinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda na DR Congo bahuriye i Luanda basesengura raporo y’inzobere kandi basinya ku nyandiko nyuma y’inama yabahuje ku wa gatandatu.

Ibinyamakuru muri Angola byavuze ko DR Congo n’u Rwanda bitumvikanye ku ngingo y’uburyo FDLR yasenywa.

Nyuma yo gushyikiriza Tshisekedi ubutumwa bwa mugenzi we Lourenço, ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko Minisitiri Téte Antonio yagize ati “

- Advertisement -

Twahuriye i Luanda ngo dukore kuri iyi nzira [y’amahoro]. Buri nzira igira inzego, nyuma yo gukora, ibintu bigomba kuzamuka kugera hejuru yacu”.

Ibyatangajwe na Téte Antonio bivuze ko ibiganiro by’amahoro by’i Luanda byaba bishobora gukomereza ku rwego rwa ba perezida b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo.

Ibiganiro bibera i Luanda bias nkaho ntacyo birageraho cyane ko kuri ubu imyanzuro ifatiwemo itagitangarizwa itangazamakuru.

Tshisekedi ashinja u Rwanda gutera igihugu cye ruciye mu mutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana, na rwo rugashinja DR Congo gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR zirwanya Kigali ziba muri DR Congo, ibyo Kinshasa na yo ihakana.

UMUSEKE.RW