Muhanga: Umukire ushinjwa guhondagura umuturage yafunzwe

Polisi mu Karere ka Muhanga yamaze gufata Umukire ushinjwa gukubita uwitwa Bizimana Léon bikamuviramo kuvunika igufwa ry’urutugu.

Ifatwa ry’uyu mugabo Babonampoze Pererine ushinjwa gukubita umugabo witwa Bizimana Léon bikamuviramo kuvunika igufwa, bavuga ko babonye Polisi imukuye hafi y’akabari ke yakubitiyemo Bizimana bamuhagurutsa aho yari yicaye bamushyira mu modoka yabo.

Abo baturage babwiye UMUSEKE ko yafashwe ahagana saa mbili z’umugoroba ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Bavuga ko uyu Babonampoze atigeze azuyaza ko yahise ahaguruka ku ntebe yari yicayeho bamwambika amapingu.

Mu Nkuru UMUSEKE uherutse gukora Bizimana Léon yavuze ko kugeza ubu ataramenya impamvu yatumye Babonampoze amukubita, kuko baganiraga uko yafata igipande kimwe cy’aka Kabari akagikodesha n’uyu mukire ku mafaranga angana n’ibihumbi 100Frws mugenzi we akamusaba agera ku 150000frws.

Bizimana yavuze ko yatunguwe no kubona amukubise urushyi yitura hasi agenda akambakamba agera ku muturanyi wamujyanye kwa Muganga basanga igufwa ry’urutugu ryacitse.

UMUSEKE wagerageje guhamagara Babonampoze Pererine ntiyitaba ngo asobanure icyamuteye gukubita umuturanyi we.

Tuzakomeza dukurikirane ibyo ubushinjacyaha buzamubaza n’ibyo azasobanura.

Gusa abaturanyi ba Bizimana Léon bavuga ko nta muntu bagirana ikibazo, kuko ubusanzwe akunda gusabana no guhanga indirimbo zivuga ku bubi bwa SIDA, akaba yarahimbye n’indirimbo yitwa Isaro ry’iNyanza ndetse n’izisingiza Ikipe ya Rayon Sport.

- Advertisement -
Bizimana Léon arashinja umukire kumukubita bikamuviramo kuvunika igufwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga