Musanze: Kurangiza imanza biragenda biguru ntege

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatunze agatoki ikibazo cyo kutarangiza imanza kikigaragara mu Karere ka Musanze nk’ikigitiza umurindi ibibazo by’amakimbirane, asaba ubuyobozi kubyitaho mu gusubiza ibibazo bibangamiye abaturage bahabwa ubutabera bwuzuye.

Mu ngengo y’imari y’umwaka washize wa 2023-2024 mu Karere ka Musanze umuhigo wo kurangiza imanza weshejwe ku kigero kiri hasi cyane, aho warangijwe uri kuri 54%, ari naho Guverineri yahereye asaba abayobozi gushyira imbaraga mu gukemura neza iki kibazo muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko igihe cyose imanza zitarangijwe habaho ikibazo cy’amakimbirane ahoraho, asaba ubufatanye mu gukemura iki kibazo.

Yagize ati” Iyo imanza zitarangijwe buriya bikomeza gukongeza amakimbirane, kandi ni umuhigo bigaragara ko tutawesheje ku rugero rushimishije, mu mihigo dusinya muri uyu mwaka twatangiye iki cyo kurangiza imanza ntikizongere gusigara inyuma.”

Akomeza agira ati” Aha ndavuga imanza zisanzwe ariko na meya twabiganiriyeho hari n’imanza za Gacaca zitararangira kandi mu tundi Turere zararangiye Musanze niyo yasigaye inyuma, birasaba gufatanya uyu muhigo ntuzongere gusigara inyuma, kuko muri uku kwihuta kose tugomba no kwihuta mu gusubiza ibibazo by’abaturage bakabona ubutabera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien nawe yemeza ko uyu muhigo wasigaye inyuma bitewe n’uko hari imanza zitarangijwe, avuga ko bagiye kuwushyiramo imbaraga ntibazongere kuwutsindwa.

Yagize ati” Umuhigo wo kurangiza imanza warangijwe ku gipimo cya 54% bitewe n’uko hari imanza zitarangijwe nk’umuhigo wagombaga gukemura ibibazo by’abaturage kurangiza akarengane no gutanga ubutabera, kuko iyo urubanza rutarangiye nta butabera buba buriho, tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo uyu muhigo urangire neza muri uyu mwaka.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka ushize 2023-2024 mu Karere ka Musanze bari bafite imihigo bagomba kwesa igera ku 126 muri yo 114 yeswa ku kigero cya 90% , 11 yeswa kuri 8,73% mu gihe undi umwe weshejwe ku kigero cya 79,9%, naho uwo kurangiza imanza uba uwa nyuma ku kigero cya 54%.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze

- Advertisement -