U Burusiya bwahererekanyije imfungwa na Ukraine

Uburusiya na Ukraine bahererekanyije imfungwa 206 zo mu ntambara, mu masezerano yagezweho bigizwemo uruhare na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko abasirikare babwo 103 barekuwe ari bamwe mu bafatiwe mu gitero cyo mu karere ka Kursk.

Ubwo yatangazaga amafoto amwe y’abasirikare ba Ukraine barekuwe ku wa gatandatu, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagize ati “Abantu bacu bari mu rugo.”

Mu kwezi gushize, abasirikare ba Ukraine bagabye igitero gitunguranye hakurya y’umupaka mu Burusiya, batera intambwe bagera muri kilometero 30 mu karere ka Kursk.

Perezida Zelensky yavuze ko Abanya-Ukraine barekuwe barimo 82 b’ipeti rya ‘private’ na serija (‘sergeant’) na 21 bo ku rwego rwo hejuru bo mu ngabo za Ukraine, inkeragutabara, abarinzi b’umupaka, n’abo muri polisi.

Yavuze ko bafashwe ubwo bari barimo barwana ku turere tw’umurwa mukuru Kyiv, Donetsk, Mariupol, Azovstal, Luhansk, Zaporizhzhia na Kharkiv.

Uburusiya bwavuze ko abasirikare babwo barekuwe bari muri Belarus (Biélorussie) kandi ko bazahabwa ubufasha bwa ngombwa bwo mu mitekerereze n’ubw’ubuvuzi.

Abo badirikare bazemererwa kuvugana n’abo mu miryango yabo, mbere yuko basubizwa mu Burusiya.

UAE, yakomeje kutagira uruhande ibogamiraho muri iyi ntambara, yabaye umuhuza mu mahererekanya y’imfungwa yabayeho mbere.

- Advertisement -

IVOMO: BBC