Umucanga wateje amahari hagati y’abaturage, umushoramari n’akarere

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza baravuga ko bari gutwarwa umucanga wabo nta burenganzira batanze gusa akarere ko kakavuga ko katanze uburenganzira hagendewe ku masezerano.

Mu mudugudu wa Kireranyana mu kagari ka Kimirama mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza imirimo irarimbanyije abakozi bavana umucanga mu mirima y’abaturage bayishyira mu modoka nayo ikaza kuwutwara.

Nubwo uyu mucanga uri gutwarwa bamwe mu baturage bavuga ko nta burenganzira batanze kuko amasambu ari ayabo, abaganiriye na UMUSEKE bavuze ko bari kurenganwa.

Uwitwa Mukantabana Marie ati“Umuntu yaje kutubohoreza ubutaka akuramo umucanga kandi nta masezerano dufitanye nta naho muzi.”

Kamayiresa Xaverine nawe ati”Ubutaka bwanjye hari umugabo wabwigabije kandi nta masezerano dufitanye akavuga ko ubwo butaka burimo umucanga yabuhawe n’ubuyobozi.”

Kuruhande rwa Mutuyimana Joseph ushinjwa n’aba baturage we avuga ko ibyakozwe ari uko aba baturage baguriwe uwo mucanga kandi n’amasezerano bagiranye ahari banayabonye mu nzego zitandukanye.

Yagize ati”Nta muntu natwariye umucanga kuko mfite amasezerano ko nabaguriye”.

Hari ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi aho abaturage bandikiye ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro basaba uburenganzira bwo gutunganya neza imirima yabo bakayikoresha icyo bashaka.

Ni mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Jean Baptiste Habineza nawe agira ati “Nta busabe twabonye ahubwo bagurishije uwo mucanga n’abafite ibyangombwa byo kuwucukura.”

- Advertisement -

UMUSEKE wamenye ko akarere ka Nyanza kahaye ibyangombwa uwo mushoramari bimwemerera gucukura uwo mucanga uri mu mirima y’abaturage.

Patrick Kajyambere, umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu umunyamakuru amubajije kuri iki kibazo yabanje kwerekana inyandiko ifite umutwe(title) ugira uti”Amasezerano y’ubugure bw’umucanga”.

Muri iyo nyandiko harimo ko abari gucukura uwo mucanga baguze n’undi muntu nawe wari waguriye abaturage.

Ati”Amasezerano twagendeyeho dutanga icyangombwa yayakoranye n’abaturage kandi abo twabashije kugeraho batwemereye ko aribo bayakoze.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi avuga ko ibi bintu nta makuru abifiteho byabazwa akarere.

Abajijwe icyaba kigiye gukorwa nk’umuyobozi ufite uturere two mu ntara y’Amajyepfo mu nshingano ntiyatanze igisubizo gusa aba baturage bo bavuga ko barenganye bakifuza ko barenganurwa.

Abaturage bavuga ko batwarwa umutungo wabo ku ngufu

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza