Umugore wa Sabin yateye umugongo abamusebya, amwereka urwo amukunda

Gasagire Raissa, umugore w’umunyamakuru Murungi Sabin yongeye gushimangira urukundo amukunda, yirengagiza inkuru z’urudaca zimusebya, zimuvugaho kumuca inyuma.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hahwihwiswa amakuru avuga ko Murungi Sabin yaciye inyuma umugore we ndetse aza kuvunika ubwo yageragezaga guhunga ngo adafatirwa muri iki gikorwa.

Iby’iyi mvune benshi babihuje n’itangazo na we ubwe yisohoreye agaragaza ko arwaye ndetse abaye ahagaritse akazi .

Ababivuga bashingira kandi ku mashusho bigoye kwemeza ko ari ay’umunyamakuru Murungi Sabin, bivugwa ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo, aho yari yagiye gusura umugore usanzwe ari inshuti ye ngo nyuma yafatwa , akagerageza gusimbuka igipangu bityo bikaba intandaro yo kuvunika.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, umugore wa Munyengabe  Murungi Sabin yahishuye ko adatewe ubwoba n’amagambo asebya umugabo we  maze amwereka urwo amukunda.

Ati “Turi umuryango mwiza, Imana yaturemeye amashimwe menshi natwe tuyasangira n’abandi. Urukundo ruganze kandi ruzatsinda iteka. Ndagukunda papa ‘I.M.O.K’.”

Aya magambo  yanyuze Murungi Sabin kuko na we yahise ashyiraho umutima.

Nyuma y’ibyatangajwe n’umugore wa Sabin, hari abamusubije  bagaragaza ko ari umugore w’umutima, bashimangira ko akoze igikorwa cy’ibutwari.

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo na ‘Youtube’ hamaze iminsi hari uguterana amagambo ndetse arimo na munyangire ku buryo n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rutari kubirebera , ababikoramo ibyaha bakurikiranywa .

- Advertisement -

UMUSEKE.RW