Umuramyi Jado Sinza  yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, yasezeranye mu mategeko na Esther Umulisa basanzwe baririmbana.

Basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 05 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimironko, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wagaragayemo abo baririmbana muri New Melody aba bombi bahuriramo ndetse n’abandi baramyi barimo nka Bosco Nshuti, Josue Shimwa, Neema Marie Jeanne  mukuru wa Esther Umulisa n’abandi batandukanye .

Aba bombi baherukaga kwerekana mu itorero rya ADEPR Kumukenke  Ku wa 2 Kamena 2024.

Biteganyijwe ko ku wa 21 Nzeri 2024 ari bwo bazasezerana imbere y’Imana.

Jado Sinza na Esther Umulisa basanzwe baririmbana muri New Melody Choir, itsinda riri mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Esther Umulisa azwi kandi gufasha abahanzi mu ndirimbo zitandukanye ndetse kuri ubu yatangiye urugendo rwo kuririmba ku giti cye.

Jado Sinza hari indirimbo yaherukaga gusohora maze yifashisha umukunzi we.

Abaramyi barimo Bosco Nshuti bari baje kumushyigikira
Esther Umulisa asanzwe aririmbana na Jado Sinza muri New Melody
Aba bombi baritegura gusezerana imbere y’Imana ku wa 21 Nzeri 2024

- Advertisement -

UMUSEKE.RW