Zimbabwe yashimiye u Rwanda rwayihaye inkunga ya toni 1000 z’ibigori

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe, yashimye Guverinoma y’u Rwanda yahaye igihugu cye inkunga ya toni 1000 z’ibigori, agaragaza ko bizaramira ubuzima bw’abantu benshi mu bice bitandukanye byazahajwe n’amapfa.

Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, ayishyikiriza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe.

Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yanditse kuri X, ko Minisitiri Daniel Garwe yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wahise atabara nyuma yo kumva akaga k’amapfa abaturage ba Zimbabwe bahuye na ko kubera umuyaga wa El-Niño.

Yagize ati: “Iyi mfashanyo ije mu gihe Leta ya Zimbabwe n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwihutisha gahunda igamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Navuga ko iki gikorwa cyo kudushyikiriza ibi bigori kidashyira iherezo ku kintu icyo ari cyo cyose ahubwo gishimangira umubano wacu w’igihe kirekire.”

Ambasaderi James Musoni, yavuze ko u Rwanda gufasha Zimbabwe mu bihe bikomeye, ari ibintu bisanzwe, avuga ko no mu wa 2019, u Rwanda rwagobotse ubwo icyo gihugu kibasirwaga n’imiyaga ivanze n’imvura.

Yagize ati “Inshuti uyibonera mu makuba.”

Musoni yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bikomeje kuryoherwa n’umubano wongerewe imbaraga n’ubushake bwa Politiki bw’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ati: “Mu kurushaho kwimakaza umubano wacu hamaze gusinywa amasezerano y’ubufatanye arenga 20 kandi amenshi muri yo yatangiye gushyirwa mu ngiro. Ibyo ntibikorerwa gushimangira ubutwererane gusa ahubwo binafasha gufungura amahirwe menshi ari mu bihugu byombi no mu baturage babyo.”

U Rwanda, sibwo bwa mbere rugobotse igihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo kuko muri Nyakanga 2024, rwahaye Zambia inkunga ya toni 1000 z’ibigori zo gutabara abaturage bagizweho ingaruka n’amapfa mu bice bitandukanye by’igihugu.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW