Abafana barenga 1000 baguriwe amatike yo kureba Amavubi

Amasaha atatu mbere y’uko ikipe y’Igihugu, Amavubi ikina na Bénin mu mukino wa Kane mu itsinda D mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2024 ariko kizakinwa mu 2025, abakunzi b’Amavubi 1100 baguriwe amatike yo kujya kureba uyu mukino.

Ni umukino wo kwishyura ubera kuri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Mu rwego rwo gushyigikira ikipe y’Igihugu, Amavubi, Abanyarwanda bakanguriwe kujya kureba uyu mukino ari benshi kugira ngo batize umurindi abakinnyi b’u Rwanda.

Biciye mu kiganiro “B&B Sports Plateau” cya B&B Kigali FM, habonetse amatike agera ku 1100 agomba guhabwa abafana bangana n’uwo mubare w’amatike. Ni amatike y’1000 Frw mu myanya y’ahasigaye hose. Abanyamakuru bakora iki kiganiro, bakanguriye abifite ndetse n’ibigo binini bikora ubucuruzi, kujya bagurira amatike abatishoboye mu gihe Amavubi yakinnye kugira ngo Abanyarwanda bayatize umurindi.

Muri aya matike yaguzwe, harimo 50 yaguzwe n’Umuyobozi wa B&B Kigali FM, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, 300 yaguzwe na Chairman wa APR FC, Rtd Col Richard Karasira n’abandi bakunzi b’Amavubi bari hirya no hino ku Isi. Mu bari hanze y’u Rwanda bayaguze, hari abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu byo ku Mugabane w’i Burayi.

Amavubi yatsindiwe i Abidjan ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabaye tariki ya 11 Ukwakira. Birayasaba na yo kwitsindira Bénin agahita agira amanota atanu mu gihe iyo bakina ifite atandatu yakuye ku mikino ibiri yakiniye mu rugo.

Mu gihe u Rwanda rwabona amanota atatu y’uyu munsi, rwaba rusabwa no kuzabona aya Libya izaza i Kigali, rugasabwa no kuzashaka byibura inota rimwe muri Nigeria ubundi rugategereza kureba uko indi mikino yo muri tsinda izagenda.

Nigeria ni yo iyoboye iri tsinda D n’amanota arindwi mu mikino itatu, Bénin iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota atandatu, u Rwanda rukaba urwa Gatatu n’amanota abiri mu gihe Libya ari yo ya nyuma n’inota rimwe.

Abanyarwanda basabwe kuza gushyigikira Amavubi uyu munsi

UMUSEKE.RW