Abangavu basabwe kuvugiriza induru abashaka kubasambanya

Mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, abana b’abakobwa basabwe kuvugiriza induru abashaka kubasambanya n’ababizeza ibitangaza, bagamije kubakoresha imibonano mpuzabitsina ishobora kubaviramo gutwara inda z’imburagihe.

Babisabwe n’Umuryango AHF Rwanda, tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umukobwa.

Mu Karere ka Gasabo mu rwunge rw’amashuri rwa G.S Kagugu Catholic, AHF Rwanda yahaye abakobwa ubutumwa bubakangurira kwita ku buzima bwabo no gukomeza kwiga kugira ngo bashobore kugera ku ntego zabo.

Abanyeshuri barenga 100, basobanuriwe byinshi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, isuku mu gihe cy’imihango no kwirinda inda zitateguwe.

Bamwe mu banyeshuri bavuze ko kimwe mu bumenyi bahawe ari inyigisho zijyanye n’impinduka ziba ku mubiri mu gihe cy’ubwangavu, bakaba bizeye ko bizabafasha.

Akazuba Grain yagize ati ” Rero ikintu nizemo ni uko ngomba kwitwara neza, kugira ngo ngere ku nzozi zanjye ngomba kwitwara neza nirinda ikintu cyose cyanjyana muri ibyo bishuko.”

Mushimiyimana Naome, umwarimu akaba n’umuyobozi ushinzwe abana b’abakobwa muri G.S Kagugu Catholic, na we yashimangiye ko iki gikorwa ari ingenzi cyane.

Ati “Abakobwa bacu rero kuba twahura tukaganirizwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ku bijyanye n’uko twakwirinda cyangwa abana bakwirinda gutwara inda zitateguwe, n’uko bakwirinda ibishuko ni ibintu by’agaciro cyane, rero kuba twongeye tukabyiga, abana bakaganirizwa bifite umumaro.”

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Politiki n’Iyamamazabikorwa muri AHF Rwanda, Patience Murungi, yavuze ko ibiganiro nk’ibi biba bigamije guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, ko kandi urugamba ari urwa buri umwe.

- Advertisement -

Yagize ati “Turi gukora ubuvugizi kugira ngo ikibazo cy’abana baterwa inda gicike burundu, ariko mbere na mbere wowe ubwawe urasabwa kwirinda, kuko igihugu kiragukeneye.”

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, AHF Rwanda yatanze ibikoresho by’isuku birimo ibyifashishwa mu gihe cy’imihango (Cotex) kugira ngo abakobwa babashe kwita ku isuku yabo no gukomeza kwiga neza.

AIDS Healthcare Foundation (AHF) ni Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu utanga ubuvuzi bugezweho ndetse n’ubuvugizi ku bantu barenga miliyoni 2 mu bihugu 47 hirya no hino ku isi.

Berekanye ubuhanga bafite mu guhanga no kumurika imideli
Abakina Karate berekanye ko umukobwa agomba gukora Siporo byaba ngombwa akirwanaho

Abafite impano mu kubyina bigaragaje
Sylvie Inyange, umuganga mu bitaro bya CHUK yabwiye abangavu ko bagomba kwirinda ibishuko iyo biva bikagera

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Politiki n’Iyamamazabikorwa muri AHF Rwanda, Patience Murungi

Abangavu basabwe gutsinda amasomo no kwirinda ibishuko
Hafashwe ifoto y’urwibutso

UMUSEKE.RW