Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yaherekejwe mu cyubahiro -AMAFOTO

Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, yaherekejwe  mu cyubahiro n’abantu batandukanye.

Umuhango wo kumusezera wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Amakuru y’urupfu rwe  yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.

Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abahagarariye inzego z’umutekano, abakoranye na we n’abandi batandukanye.

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yabaye Minitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera ari mu baganga bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yanabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda.

Umuhungo wo kumuherekezwa witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abo mu muryango we 
Bamwe mu bo muryango we bitabiriye umuhango wo kumuherekeza
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yakoze mu nzego zitandukanye z’Igihugu yaherekejwe mu cyubahiro
Bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko bitabiriye uyu muhango
Uyu muhango wabereye mu Nteko Ishingamategeko witabiriwe na bamwe mu bo mu nzego z’umutekano

UMUSEKE.RW