Andy Bumuntu na UNICEF mu bufatanye bwo kwita ku bana bafite ibibazo byo mu mutwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, mu Rwanda, ryasinye amasezerano y’imikoranire na Andy Bumuntu mu rwego rwo gukorera ubuvugizi abana bafite ibibazo byo mu mutwe.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 10 Ukwakira 2024, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe.

And Bumuntu, yavuze ko gukorana na UNICEF bigamije gukorera ubuvugizi by’umwihariko abana bafite ibibazo byo mu mutwe n’ibindi bitandukanye.

Yagaragaje ko hazatangwa ubutumwa buzatuma abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bisanga mu bandi, ntibumve ko ari igisebo cyangwa ko ntacyo bamaze.

Ati ” Cyangwa se kubona umuntu ufite icyo kibazo bakumva ko ari igicibwa, ahubwo bakwiriye kumenya aho bagomba kujya kwaka ubufasha, ibyo ni ibizadufasha mu kubaka umuryango Nyarwanda.”

Bumuntu avuga azakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ubwo butumwa bwose bugere kuri bose.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko hari ibibazo byinshi urubyiruko rukunda guhura nabyo bigatuma bishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, ndetse bamwe bagahohoterwa kubera kutagira ubarengera.

Yavuze ko binyuze mu gukora ubukangurambaga, bagira uruhare rwo kugira ngo abantu bamenye ko ibyo bibazo bihari kandi abafite ibyo bibazo bamenye uko babona ubuvuzi.

Hari kandi no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse no kurwanya imirire mibi.

- Advertisement -

Julianna yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kugeza kure ubukangurambaga bwabo, bahisemo gukorana na Andy Bumuntu nk’umuntu ufite ijwi rigera kure by’umwihariko mu bakiri bato.

Ati “ Impamvu twahisemo Andy ni uko afite impano zitandukanye, harimo kwita ku buzima bwo mu mutwe, rero twabonye ko ari ibintu ashyiraho umutima cyane. Ikindi hari uburyo abakiri bato bamwumva.”

Kayigi Andy Fred uzwi nka Andy Bumuntu ni umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Izina ‘Bumuntu’ yarihisemo nk’iry’ubuhanzi agendeye ku bumuntu n’umutima ukeye yiyumvamo kugira ngo birusheho kuba umwimerere we.

Uyu musore wize ibijyanye n’amashanyarazi, yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye kandi umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.

Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ndashaje’ iri mu zo yahereyeho yanatumye amenyekana. ‘On fire’, ‘Valentine’, ‘KK 509 St’, ‘Umugisha’, ‘Appreciate’ n’izindi zatumye yubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo.

UMUSEKE.RW