Kubura kwa Perezida Biya bikomeje kwibazwaho

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, akomeje kwibazwaho kubera kumara igihe kingana n’ukwezi atagaragara mu ruhame, bigakekwa ko ubuzima bwe bwaba bumeze nabi.

Biya w’imyaka 91 amaze igihe atagaragara mu  nama zikomeye ku Isi aba yatumiwemo harimo  Nk’Inteko Rusange ya ONU iheruka kubera i New York muri Amerika.

Ukuriye abakozi mu biro bya Perezida wa Cameroun, yavuze ko Biya ameze neza, anamaganira  kure abo yise ” Abanyamunwa, bavuga ko ibyo bishakiye ku mukuru w’Igihugu kugeza aho bavuga ko ashobora gupfa.”

Itangazo  yashyize hanze , rikurikiye ibyo amashyaka y’abatavuga rumwe ndetse n’andi ategamiye kuri leta yari amaze iminsi  avuga“abaza uko  ubuzima bwe buhagaze n’irengero rye.”

Paul Biya yakomeje kunengwa uburyo amara igihe mu ngendo hanze y’igihugu cye, aho aba ari mu bu Swise.

Mu 2018, ikigo gitangaza amakuru ashingiye ku bushakashatsi kuri ruswa n’ibindi byaha birenga imipaka (Organized Crime and Corruption Reporting Project, OCCRP), cyatangaje ko kuva Paul Biya yagera ku butegetsi mu 1982, amaze igihe kingana n’imyaka ine n’igice mu ngendo hanze y’igihugu.

Hoteri InterContinental y’i Genève bivugwa ko ari yo akunze gucumbikamo mu gihe yagiye muri icyo gihugu.

Biya umaze imyaka 42 ku butegetsi,  ni we Perezida wa mbere mukuru mu myaka muri Afrika, akaba n’uwa kabiri umaze igihe kirekire ku butegetsi, nyuma  ya Teodoro Obiang Nguema w’igihugu gituranyi,cya Guinée Equatoriale.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -