Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye abagororwa barimo CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba na Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse na Siporo.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni ryo ryemeje ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.
Mu bahawe imbabazi harimo Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana Emmanuel, bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.
PC Tuyishime Moise we yagabanyirijwe ibihano, igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe cyagabanyijwe kigera ku myaka 10.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw ari mu bahawe imbabazi.
Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Ni icyemezo cy’urukiko cyasomwe ku wa Kane tariki 11 Mata mu 2024. Ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.
Urukiko rwatangaje ko CG ( Rtd) Gasana yagabanyirijwe ibihano kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso.
Bwana Bamporiki, we ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano yari yarahawe by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
- Advertisement -
Icyo gihe Bamporiki yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Bamporiki yarezwe kwaka umucuruzi Gatera Norbert miliyoni 5 ngo azamufashe kumufunguriza uruganda rwe rwari rwafunzwe n’umujyi wa Kigali.
Yarezwe kandi kwakira milioni 10 zivuye kuri uwo mucuruzi ngo kuko yamufashije kumufunguriza umugore wari ufungiye icyaha cya ruswa.
Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yarezwe agasaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n’ihazabu ya miliyoni 60 yari yaciwe ikagabanywa.
Ubwo yakatirwa imyaka itanu, Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.
Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa kubahiriza birimo kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze no kumwitaba mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.
Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe ibyo yategetswe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW