Congo n’u Rwanda byateye intambwe kuri gahunda yo kurandura FDLR

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byateye intambwe aho byemeranyije  umugambi wo kurandura FDLR.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo bahuriye i Luanda mu biganiro bigamije gushaka amahoro y’Akarere.

Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Minisitiri Olivier J.P. Nduhungirehe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner bahuriye i Luanda, ibiganiro bya gatanu byo ku rwego rwa ba Minisitiri, bikurikiye ibyabaye tariki 14 Nzeri 2024.

Kuri iyi nshuro, ba Minisitiri bombi bageze ku ngingo nshya aho  bumvikanye gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe.

Mu biganiro by’i Luanda, ntabwo hatangajwe uburyo iyo gahunda izashyirwa mu bikorwa,bikazasuzumwa mu yindi nama y’abashinzwe ubutasi mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteganyijwe.

Congo isaba ko kurandura FDLR byajyana no kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, u Rwanda rukavuga ko nta ngabo zarwo ruhafite, ahubwo rugasaba ko habanza kurandura FDLR, hagakurikiraho gukuraho ingamba z’umutekano rwafashe.

U Rwanda kandi rwagaragaje ko M23 igomba kujya mu biganiro mbona nkubone na Leta ya Kinshasa, ibyo Congo ikavuga ko bidashoboka, nta biganiro izagirana na M23, umutwe yita ko ari uw’iterabwoba ko ahubwo ibiganiro bya Luanda ari byo bizagera ku gisubizo kirambye ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo.

Congo n’u Rwanda byateye intambwe kuri gahunda yo kurandura FDLR
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo nawe yemeye gahunda yo kurandura FDRL

UMUSEKE.RW